Qatar Airways izegukana imigabane 49% muri RwandAir bitarenze Nyakanga mu 2024 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yvonne Makolo yabwiye Financial Times ko ibiganiro by'ubu bugure hagati ya RwandAir na Qatar Airways byari bimaze imyaka itanu, ariko yizeza ko bigiye kugera ku musozo.

Ati 'Bimaze igihe biba, tumaze imyaka igera kuri itanu tubiganiro, ariko ubu tugeze ku musozo.'

Makolo yakomeje avuga ko ishyirwa mu bikorwa ry'aya masezerano y'ubugure rizatangira gushyirwa mu bikorwa mu ntangiriro z'ukwezi kwa Nyakanga mu 2024.

Yavuze ko iyi gahunda izafasha RwandAir kwagura ibikorwa byayo, haba mu mubare w'indege itunze ndetse n'ibyerekezo ijyamo ndetse no kongerera ubumenyi abakozi bayo.

Bizafasha kandi Qatar Airways kongera umubare w'ingendo ikorera ku Mugabane wa Afurika.

Uyu muyobozi yatangaje ko Qatar Airways iri mu myiteguro ya nyuma yo gushora imari muri sosiyete ikorera mu karere ka Afurika y'amajyepfo, izuzuza ibikorwa bya RwandAir, hagamijwe gukomeza kuziba ibyuho muri iyi serivisi.

Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Badr Mohammed Al-Meer aherutse kuvuga ko 'RwandAir izadufasha kugeza abantu mu bindi bice bya Afurika, tubageze hirya no hino ku Isi. Turi mu myiteguro ya nyuma yo gushora muri sosiyete yo muri Afurika y'amajyepfo, izuzuza ibikorwa bya RwandAir nka sosiyete ihuza uburengerazuba, uburasirazuba n'amajyaruguru ya Afurika.'

Uyu mushinga wa Qatar Airways wo kugura imigabane muri RwandAir watangiye kuvugwa cyane muri Gashyantare mu 2020, ubwo Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker, yavugaga ko ibiganiro bigeze kure nubwo amasezerano atarasinywa.

Muri uwo mwaka Umuyobobozi Mukuru wa Qatar Airways yari yatangaje ko hamaze gusinywa amasezerano y'imikoranire igisigaye ari uko ayemeza igurwa ry'imigabane ashyirwaho umukono kandi ko nabyo bizarangira 'mbere y'uko icya kabiri cy'uyu mwaka kirangira'.

Mu 2022 impande zombi zavugaga ko mu minsi mike ubu bugure buzaba bwamaze gushyirwa mu bikorwa, kuko ibiganiro bigeze kure, hasesengurwa ibijyanye n'amategeko ndetse n'ibijyanye n'igishoro, amadeni n'imitungo hagamijwe kubaka ishoramari rirambye.

Uyu mwaka waje kurangira nta kindi gitangajwe kuri uyu mushinga ndetse bamwe batangira kwibaza icyaba cyarawudindije.

Ubwo yari mu Nteko Rusange ya 79 y'Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingendo zo mu Kirere (IATA) yabereye i Istanbul muri Turikiya, Yvonne Makolo, yavuze ko uyu mushinga wagiye udindizwa n'impamvu zitandukanye zirimo icyorezo cya COVID-19 ndetse n'imyiteguro Qatar yahise ijyamo yo kwakira Igikombe cy'Isi cy'Umupira w'Amaguru.

Yvonne Makolo yatangaje ko ukwezi kwa Nyakanga mu 2024 kuzarangira Qatar Airways yegukanye imigabane 49% muri RwandAir



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/qatar-airways-izegukana-imigabane-49-muri-rwandair-bitarenze-nyakanga-mu-2024

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)