Rayon Sports iri kwirukana abakinnyi nk'ishaka gusenya ikipe, amabaruwa asezerera ari gucicikana - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yamaze gutandukana na myugariro Ishimwe Elie Ganijuru wari uyimazemo imyaka 2.

Uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw'ibumoso yugarira ntabwo yahiriwe n'umwaka we wa kabiri ari wo wa nyuma kuko yabuze umwanya wo gukina kubera Bugingo Hakim wamwicaje.

Nyuma yo gusoza amasezerano ye akaba yaramaze kumvikana na Rayon Sports ko batazakomezanya, iyi kipe yamaze kumurekura.

Amakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru yamenye ni uko yanamaze guhabwa urupapuro rumurekura (release letter), bidasubirwaho ntazakomezanya na Rayon Sports umwaka utaha w'imikino wa 2024-25



Source : https://yegob.rw/rayon-sports-iri-kwirukana-abakinnyi-nkishaka-gusenya-ikipe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)