Rayon Sports mu baganiro na myugariro uheruka gutandukana na APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gutandukana na APR FC, myugariro Buregeya Prince ari mu biganiro na Rayon Sports ngo abe yayerekezamo mu mwaka w'imikino utaha.

Buregeya Prince wari umaze imyaka 9 muri APR FC mu minsi ishize ni bwo yasabye gutandukana n'iyi kipe yari asigaraniye imyaka ibiri y'amasezerano.

Uyu mukinnyi ukina mu mutima w'ubwugarizi akaba yarahise atangira ibiganiro na Rayon Sports.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi na mbere yo kujya gusaba gutandukana na APR FC hari ibiganiro by'ibanze byatangiye hagati ye na Rayon Sports.

Uyu mukinnyi utaragize amahirwe yo gukina mu mwaka ushize w'imikino, bivugwa ko ibiganiro ubu bigeze kure ndetse bisa n'aho byarangiye isaha n'isaha yasinyira Gikundiro.

Uretse uyu mukinnyi kandi Rayon Sports iri mu biganiro n'umukinnyi ukina mu kibuga hagati w'umunya-Nigeria, Rafael Osaluwe.

Uyu mukinnyi wigeze gukiniraho Rayon Sports muri 2022-23 ikaza kumutiza muri AS Kigali 2023-24.

Iyi kipe rero iri mu biganiro na Osaluwe ngo ibe yamugarura aze kuyifasha mu mwaka w'imikino utaha.

Gusa iyi kipe haravugwamo abandi bakinnyi bari mu biganiro na yo nka ba myugariro babiri Emery Bayisenge ndetse na Usengimana Faustin bakiniyeho APR FC.

Hari rutahizamu kandi na we wakuriye mu ikipe ya APR FC, akanayikinira akanyura muri Kiyovu Sports, Mugunga Yves.

Rayon Sports ariko na none irimo kureba uburyo yatandukana na bamwe mu bakinnyi ba yo nka Ngendahimana Eric na Mugisha Francois Master.

Buregeya Prince mu nzira zerekeza muri Rayon Sports
Rafael Osaluwe aravugwa ko yagaruka muri Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-mu-baganiro-na-myugariro-uheruka-gutandukana-na-apr-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)