Rayon Sports yamaze kumvikana na rutahizamu w'umurundi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yamaze kumvikana na rutahizamu ukomoka mu Burundi ukinira Amagaju FC, Rukundo Abdoul Rahman.

Uyu mukinnyi uri mu biruhuko i Burundi, nta gihindutse isaha n'isaha arasinyira Rayon Sports amasezerano y'imyaka 2.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Rayon Sports yamaze kumvikana n'ikipe y'Amagaju yari asigaraniye amasezerano y'umwaka umwe.

Bivugwa ko Amagaju FC agomba guhabwa miliyoni 20 z'amafaranga y'u Rwanda ikiyumvikanira n'umukinnyi ayo igomba kumwishyura (ijanisha agomba gufataho).

Rayon Sports ikaba yamaze kumvikana n'umukinnyi aho yanamwemereye kumuzamurira umushahara, amakuru avuga ko bamukubiye inshuro 2 z'ayo yahabwaga mu Amagaju.

Rukundo Abdoul Rahman yamaze kumvikana na Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yamaze-kumvikana-na-rutahizamu-w-umurundi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)