Rayon Sports yatandukanye n'abandi bakinnyi babiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yamaze gutandukana n'abari abakinnyi ba yo babiri, Umugande w'Umunyezamu, Simon Tamale ndetse na Ndekwe Felix bari basoje amasezerano.

Irekuye aba bakinnyi nyuma y'uko tariki ya 30 Gicurasi yarekuye batanu, nyuma na Ganijuru na we yaje kumuha urupapuro rumurekura.

Aba bakinnyi babiri baje biyongera bakaba na bo bashinjwa umusaruro muke. Ndekwe Felix yageze muri iyi kipe muri 2022 avuye muri AS Kigali, akaba ataragize guhozaho.

Ni umukinnyi igihe kimwe yabaga ari hejuru ikindi urwego rwo rwe rukamanuka, abatoza bose banyuze muri iyi kipe bagiye bamuha amahirwe ariko ntabwo yigeze abyaza umusaruro amahirwe yahawe.

Umunyezamu Simon Tamale yari yarasinye umwaka umwe mbere y'uko umwaka w'imikino wa 2023-24 utangira.

Igice kibanza cya shampiyona nubwo yatangiye nabi ariko yagiye kugisoza ari umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports. Gusa mu mikino yo kwishyura yaje kubura umwanya, ni nyuma y'uko Rayon Sports yazanye Khadime Ndiaye wahise afata umwanya we.

Simon Tamale yatandukanye na Rayon Sports
Ndekwe Felix na we yatandukanye na Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatandukanye-n-abandi-bakinnyi-babiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)