Real Madrid yegukanye igikombe cyamamaye cyane nka UEFA Champions League ku nshuro ya 15 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Real Madrid yegukanye igikombe cyamamaye cyane nka UEFA Champions League ku nshuro ya 15 nyuma yo gutsinda Borussia Dortmund ibitego bibiri kuri zero mu mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Wembley mu mujyi wa London mu Bwongereza.

Mbere y'umukino UMuhanzi w'Umunyamerika Lenny Kravitz, yaririmbiye abitabiriye mu birori bibanziriza uyu mukino mu gihe igikombe cyinjiye muri sitade giteruwe na Zinedine Zidane ndetse na Karl-Heinz Riedle bakiniye amakipe yombi mu myaka yashize.

Borussia Dortmund ni yo yihariye igice cya mbere yabonyemo uburyo umunani, burimo butatu bugana mu izamu, ariko ntiyabasha kububyaza umusaruro.

Bumwe muri bwo ni aho Karim Adeyemi yisanze imbere y'izamu wenyine, amaze gucenga umunyezamu Thibaut Courtois, ariko Dani Carvajal na Antonio Rüdiger bakiza izamu.

Bitewe na Real Madrid yari ifite abakinnyi bo hagati batahuzaga neza, Dortmund yabyungukiyemo kandi  yungukiraga ku kuba  yabonye kandi uburyo bw'ishoti ryatewe na Adeyemi, Courtois abyitwaramo neza.

Uyu munyezamu yakuyemo kandi umupira wa Marcel Sabitzer mbere y'uko igice cya mbere kirangira.

Mu minota 45 ya nyuma, Real Madrid yahinduye umukino ndetse itangira kubona uburyo bugana ku izamu mu gihe igice cya mbere cyarangiye itazi uko risa.

Hashize iminota itatu gusa amakipe yombi avuye kuruhuka, Vinícius Júnior yakerewe ikosa, rihanwa na Toni Kroos wateye umupira mwiza, Umunyezamu Kobel awushyira muri koruneri yavuyemo amahirwe ya Dani Carvajal wawushyize ku mutwe ariko umupira uca hejuru gato.

Dormund yanyuzagamo igasatira, yashoboraga kubona igitego ku mupira watewe na Füllkrug n'umutwe ku munota wa 63, ariko Courtois araryama awukubita ibipfunsi uvamo.

Byasabye gutegereza umunota wa 73, Real Madrid ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Dani Carvajal n'umutwe, ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Toni Kroos.

Nyuma y'iminota 10, iyi kipe yo muri Espagne yatsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na Vinícius Júnior ku mupira wavuye kuri Toni Kroos nyuma yo gutakazwa n'abakinnyi ba Dortmund.

Byashoboraga kuba ibindi mu minota itatu ya nyuma ubwo Niclas Füllkrug yatsindaga n'umutwe ku munota wa 87, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habayeho kurarira.

Iminota 90 n'itanu y'inyongera, yose yarangiye Real Madrid yatsinze ibitego 2-0, yegukana Igikombe cya UEFA Champions League cya 15, kikaba icya gatandatu mu myaka 11.

The post Real Madrid yegukanye igikombe cyamamaye cyane nka UEFA Champions League ku nshuro ya 15 appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/real-madrid-yegukanye-igikombe-cyamamaye-cyane-nka-uefa-champions-league-ku-nshuro-ya-15/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=real-madrid-yegukanye-igikombe-cyamamaye-cyane-nka-uefa-champions-league-ku-nshuro-ya-15

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)