RIB yafunze abakozi babiri b'Akarere ka Ngororero - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu batawe muri yombi harimo Niyihaba Thomas w'imyaka 40 akaba yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyange muri Ngororero, ndetse na Muberantwari Reverien w'imyaka 45, akaba yari umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo, imyubakire n'ubutaka mu karere ka Ngororero.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko 'ibi byaha bakurikiranyweho batangiye kubikora mu bihe bitandukanye, kuva muri Kanama 2023 kugeza muri Kamena 2024.'

Ati 'Ibi byaha baregwa byo gusaba no kwakira indonke ndetse no gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri zemeza ko nta mitungo y'abaturage yangirijwe mu gihe cy'isanwa ry'umuhanda uva Rambura ujya i Nyange kandi hari imwe mu mitungo yangiritse.'

Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kabaya mu gihe hakiri gutunganwa dosiye yabo kugira ngo ishyikirizwe Umushijacyaha.

Gusaba, kwakira ndetse no gutanga ruswa ni icyaha gitegenwa n'ingingo ya 4 y'Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, ugihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarengeje imyaka 7 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, ni icyaha gihanwa n'Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Uwakoze iki cyaha ahabwa igifungo kiva ku myaka 5 ariko kitarenze imyaka 7, n'ihazabu y'amafaranaga y'u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

RIB yaburiye abitwaza imirimo bakora bakishora mu byaha, igashima abatanga amakuru ku gihe kuri ruswa n'indi mikorere idahwitse kuko bidindiza bikanabangamira iterambere ry'igihugu.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yafunze-abakozi-babiri-b-akarere-ka-ngororero

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)