Ibyo byashingiye ku bikorwa bigamije gufasha urubyiruko kugira ubumenyi bwo gukemura amakimbirane no kwimakaza amahoro byatangijwe na Rotary Club Seniors Kigali bishingiye ku biganiro biruhuza n'abakuze.
Ni gahunda kandi ijyana n'urugendo rw'igihugu mu kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku ikubitiro hahuguwe urubyiruko 50 rukora mu nzego zitandukanye ku bijyanye no kugira uruhare mu gukemura ibibazo no kubaka amahoro arambye, binyuze mu guhabwa ubumenyi butandukanye bwakifashishwa.
Umwe mu bahuguwe, Siborurema Anathalie wavutse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko nyuma yo gusobanukirwa icyatumye Abanyarwanda bibona mu moko hari uruhare nk'urubyiruko mu kwimakaza amahoro.
Ati 'Abanyarwanda muri rusange babeshywe ko batandukanye, ngo hari n'abavuye mu bihugu bitandukanye. Babeshye ko badasa, badahuye nyamara wasubira inyuma mu mateka y'iwabo nk'ubu ugasanga uri Umunyiginya cyangwa umubanda kandi iyo ubarebye usanga harimo abahutu n'abatutsi.'
Yagaragaje ko yungutse byinshi bishingiye ku kubabarira no kumenya neza amateka y'u Rwanda kurushaho.
Ati 'Icyo nungutse ni uko namenye ko kubabarira ari ingenzi kuko bituma umuntu aruhuka, ikindi ni uko twabeshywe. Batubwiye ko dufite ubwoko butatu butandukanye ariko iyo ukurikiye ibisobanuro bitangwa usanga baribeshye natwe bakatubeshya.'
Enock Byukusenge yagaragaje ko yabonye ko hari umusanzu nk'urubyiruko rukwiye gutanga wo gushishikariza abandi kubana mu mahoro.
Ati 'Gushishikariza abandi kubana mu mahoro, kwirinda ibizahungabanya amahoro nitwe bizagirira umumaro mu gihe kiri imbere.'
Umwe mu banyamuryango ba Rotary Club Kigali Seniors, Butera Jean Bosco, yagaragaje ko kubaka amahoro arambye bishingiye ku guhuza ibitekerezo hagati y'abato n'abakuru barimo ababaye muri ayo mateka ashaririye yaranze u Rwanda, ari nayo mpamvu bahisemo kuganiriza urubyiruko.
Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Seniors, Andrew Rugege, yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kugira uruhare muri gahunda zo kwimakaza amahoro mu rwego rwo kuzamura imyumvire ku mateka y'u Rwanda.
Ati 'Muri iki gihugu, urubyiruko rufitemo ibikorwa byinshi kandi rugize umubare munini ariko hariho n'abafite imyumvire mike cyane cyane mu byerekeye amateka y'u Rwanda n'uko amahoro arambye ashobora kubaho mu Rwanda.'
Umuyobozi w'Umuryango Interpeace mu Rwanda, Kayitare Frank, yashimye ko urubyiruko rwahawe umwanya mu gusobanurirwa amateka y'u Rwanda rukanerekwa uruhare rwagira mu bikorwa byo kubakira ku mahoro arambye.
Yagaragaje ko kuba u Rwanda rumaze imyaka 30 rufite amahoro, kugira ngo arambe bisaba ko abato basobanukirwa ikiguzi byatanze ngo aboneke n'icyo bisaba mu gukomeza kuyasigasira.