Rubavu: Abapolisi n'abasirikare basoje amahugurwa yo gucunga umutekano wo mu mazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yasojwe ku wa 21 Kamena 2024 aho bari bamaze ibyumweru bibiri batorezwa mu mazi.

Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n'Ikigo cy'Umuryango w'Abibumbye gishinzwe Ubushakashatsi n'amahugurwa (UNITAR).

Umuyobozi Ushinzwe ibikorwaremezo byo gucunga umutekano, CP John Bosco Kabera, yashimye ubwitange bw'abasoje amahugurwa agaragaza ko ubumenyi bahawe buzabafasha kuzuza neza inshingano.

Ati 'Uko Isi irushaho gutera imbere mu ikoranabuhanga ni ko n'ibibazo by'umutekano muke bigenda byiyongera. Muzahura n'ibibazo bitandukanye mu kazi ko kubungabunga umutekano wo mu mazi ariko bitewe n'ubumenyi mwungutse mwitezweho kuzagira icyo muhindura.'

Yongeyeho ko ayo mahugurwa ashimangira umuhate wa Polisi y'u Rwanda mu kubaka no kongerera ubushobozi abashinzwe umutekano wo mu mazi kugira ngo umutekano w'abaturage ubungabungwe.

Abasirikare n'abapolisi batojwe ibirebana no gucunga umutekano wo mu mazi
Abasirikare nabo bari mu bamaze ibyumweru bibiri batozwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abapolisi-n-abasirikare-basoje-amahugurwa-yo-gucunga-umutekano-wo-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)