Ibi biravugwa nyuma y'aho ibitaro bya Rubavu bigaragaje ko muri aka Karere habarurwa abakora uburaya 3620 bibumbiye mu matsinda 56.
Umuyobozi w'ibitaro bya Rubavu, CSP Dr. Tuganeyezu Oreste, yavuze ko abakora uburaya usanga bakoresha uburyo bugabanya ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA mu gihe bakoranye imibonano mpuzabitsina n'abayanduye, burimo imiti n'agakingirizo.
Ati 'Ariya mashyirahamwe y'abakora umwuga w'uburaya ntabwo ari ho dufite ikibazo cyane. Bo bemera kubukoresha [uburyo bubarinda ibyago byo kwandura]. Ikibazo kiri muri ba bandi baba batari mu mashyirahamwe kuko abayarimo bashyizeho uburyo bw'ubukangurambaga tubona bunadufasha. Ahari ikibazo ni bamwe bakora uburaya mu buryo butari ubwa kinyamwuga.'
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imirebeho myiza y'abaturage, Umugwaneza Pacifique, yavuze ko koko amashyirahamwe y'abakora uburaya ahari ndetse ko akora ku rwego rwa buri Murenge; aho bifasha ubuyobozi mu kubegera no kubaha ubutumwa.
Ati 'Ubu bafite n'amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, tubikora ari uburyo bwo kubigisha kuva muri uyu mwuga, bakayoboka indi myuga itandukanye irimo imirimo y'amaboko bakora ikabatunga atari uyu mwuga w'uburaya kuko tubona urimo ibyago byinshi kuruta uko bakora ibindi.'
Visi Meya Umugwaneza yakomeje avuga ko kubufatanye n'abafatanyabikorwa, buri wese uzwi ubyiyemerera yashyizwe mu ishyirahamwe. Yavuze ko hari irindi bahurizamo abemera kuva mu buraya, bakigishwa imyuga ndetse bakanahabwa ibikoresho bibafasha kwibeshaho.
Uyu muyobozi yavuze ko uko bagenda babegera bakabaganiriza ndetse bakanabafasha kwiga indi myuga, abenshi bagenda bava mu buraya ku buryo bafite icyizere ko bazabugabanya ku kigero cyo hejuru.
Kuri ubu imibare itangwa n'ibitaro bya Rubavu igaragaza ko abafite Virus itera SIDA muri aka Karere bakurikiranwa n'ibigo nderabuzima ari 7780.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abarenga-3600-bakora-uburaya