Rubavu: Perezida Kagame yavuze kuri Ndandamb... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunsi wa Kabiri w'ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora akomatanije ay'abadepite n'umukuru w'igihugu, byakomereje mu Karere ka Rubavu kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2024.

Saa Tanu za mu gitondo ni bwo Perezida Kagame yageze ku Kibuga cya Gisa mu Murenge wa Rugerero, ahahuriye abanyamuryango ba FPR bo muri Rutsiro, Nyabihu na Rubavu.

Mbere yo kwakira Perezida Kagame, Abakandida-Depite bagera kuri 80 ba FPR Inkotanyi n'amashyaka ayishyigikiye babanje kwiyerekana.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi akaba n'Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, Dr. Abdallah Utumatwishima, ni we wakiriye Perezida Kagame watangira yibutsa abanya-Rubavu impano idasanzwe bahaye u Rwanda ya 'Ndandambara ya Ndera ubwoba' - indirimbo y'ibigwi.

Perezida Kagame yashimiye cyane abamusanganiye i Rubavu, ati: 'Naje hano rero kubasuhuza, kubashimira no kugira ngo dufatanye urugendo tugiye kugenda hamwe, tugerageze twihute, tugende twese kandi icyarimwe ndetse duhereye no ku byagiye bivugwa mu mwanya ushize.'

Yakomeje yibutsa ko gutora FPR Inkotanyi ari nko kwitura uwakugabiye. Yagize ati: 'Nagira ngo mpere na none ku bijyanye n'amateka, ariko reka mpere ku ya FPR, ni nka bya bindi byigeze kuririmbwa 'twese yaratugabiye'.'

Yavuze ko FPR Inkotanyi yagaruye umuco mwiza wo kugabirana ati: 'Murabizi inka mu Kinyarwanda ijyanye n'urukundo, ariko icya mbere burya ijyanye n'amajyambere ukugabira aba agukunda.'

Yikije ku gisobanuro cyo kugabirana ati: 'Ukugabiye aba akwifurije gutera imbere, ni cyo kimenyetso kiri mu nka mu muco w'abanyarwanda, murabizi rero hari imyaka yashize inka bari baraziciye mu Rwanda, FPR irazigarura iratugabira twese;

Bityo rero uwakugabiye uramwitura, kwitura ni ugusubiza urukundo uwaguhaye inka uwakugabiye aba yaguhaye, ni ugusubiza amajyambere ari muri uko kuba yarakugabiye.'

Perezida Kagame yafashe umwanya wo gushimira amashyaka yahisemo kwifatanya ne FPR Inkotanyi mu myaka itari micye ishize, anaha umwanya abayobozi bayo wo kwibwira abitabiriye ibikorwa by'umunsi wa Kabiri wo kwiyamamaza.'

Perezida Kagame yibukije ko gutora FPR Inkotanyi n'amashyaka yifatanyije nayo, ari ugushyigikira inkingi z'ingenzi ari zo Ubumwe, Demokarasi n'Amajyambere iri shyaka rishingiyeho.

Yavuze ko umunyamuryango wese wa FPR Inkotanyi n'abanyarwanda muri rusange, bakwiriye kubakira ku bikorwa kuko amagambo wayahoramo ntuzagire icyo ugeraho. Aragira ati: 'Ikindi cya ngombwa kijyana n'ibyo, ni ibikorwa.'

Akomeza agira ati: 'FPR rero n'abo dufatanije, dukangurira n'abanyarwanda bose baba abo mu gihugu n'abo hanze, ni ibikorwa, kubana, gutera imbere, ntawe dusize inyuma.'

Perezida Kagame yavuze ko ibikubiye mu bumwe, demokarasi n'amajyambere bigomba kugera kuri buri umwe.

Yagaruka ku ruhare rw'umuturage mu mutekano uhamye ati: 'Nta kintu wageraho hatari umutekano, ni ngombwa kandi umutekano utagwa na buri muntu wese mwebwe nk'abanyarwanda ba mbere mu ruhare rw'umutekano.'

Yashimye uburyo abanyarwanda basobanukiwe kandi ko umusanzu wabo mu mutekano urambye udashidikanywaho, gusa abasaba gukomeza kuko iyo hari umutekano, icyo abantu bifuza cyose bakigeraho.

Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu akaba ari na we Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, yavuze ko kubana neza ari ingenzi.

Avuga ko hari ubwo wifuza kubana neza, abo wifuza batabishaka bityo ugomba kwitegura ngo nugira uwo muhura atabyifuza atazaguca mu rihumye akakwangiza nkana.

Yakomoje ku kuba hari ibyagezweho mu myaka 30 ishize, abavutse muri icyo gihe ubu bakaba bari mu myanya ifata ibyemezo, bazenguruka amahanga, abandi baraminuje.

Perezida Kagame yasoje agira ati: 'Baturage rero bo muri utu turere twahuriye hano, ndagira ngo mbashimire cyane, rwose imyitwarire myiza, ubufatanye, kubana neza bihoraho, bituma n'amajyambere yihuta.'

Muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza i Rubavu, humvikanye cyane imvugo igira iti: 'Turagukunda ga.' Perezida Kagame na we yabibwiye abaturage, ariko abibutsa ko bikwiye kujya mu ngiro hagati mu banyarwanda, bagakundana, bagasenyera umugozi umwe.

Yifurije buri umwe kurindwa n'Ubuntu bw'Imana ati: 'Iriya tariki yadutindiye, gusa nta kuntu twayihutisha, ariko tubitwaze uko bimeze 'Ndandambara'.' Ubundi ati: 'Twese izaturinde uko bikwiye natwe tugire ayo mahirwe tubyifatemo neza tugere kuri byinshi byiza.'

Amatora ya Perezida n'ay'Abadepite azaba tariki 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba hanze y'u Rwanda ndetse na tariki 15 Nyakanga 2024 ku banyarwanda batuye mu Rwanda. Ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye tariki 22 Kanama, FPR ikaba yarabitangiriye i Musanze ahari hateraniye abarega ibihumbi 350.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari benshi cyane i Rubavu mu kumva imigabo n'imigambi by'umukandida wayoPerezida Kagame yabanje kuramutsa abari ku kibuga cya Gisa mu murenge wa Rugerero ho muri RubavuAbabyeyi bari babucyereye dore ko bari mu bo FPR Inkotanyi yagabiye

Urubyiruko rukataje mu iterambere mu ngungi zose rwaje kwihera ijisho Perezida Kagame, kumushimira no kumusezeranya ko itariki itinze ngo babishimangire nk'uko bumvikanye babyivugira Mu matora ya 2024 akomatanije ay'abadepite n'umukuru w'igihugu, ushaka kwiyimura bitewe n'aho uzaba uherereye wakoresha *169#, gahunda izasozwa kuwa 29 Kamena 2024



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144279/rubavu-perezida-kagame-yavuze-kuri-ndandambara-nuko-fpr-yagabiye-abanyarwanda-bose-144279.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)