Rubavu: Ubushabitsi n'ubuharike byashyizwe mu majwi mu gutiza umurindi igwingira ry'abana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umujyi wa Rubavu uhana imbibi n'Umujyi wa Goma ku buryo kuhatandukanya ugendeye ku maso bitakorohera. Kubera imigenderanire n'imiharirane, byatumye uyu Mupaka uba uwa mbere muri Afurika unyurwaho n'abantu benshi ku munsi kuko barengaga ibihumbi 60 mu 2018 na mbere yaho.

Ibi byatumye imirimo y'ubushabitsi itera imbere cyane ku baturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda bituma umubare munini w'abagore bo mu Mujyi wa Rubavu nabo bayoboka ubwo bucuruzi ari benshi kuko biharira hejuru ya 80% by'ababukora.

Uyu mujyi wa Rubavu kandi waje kwisanga mu kibazo cy'abagabo bakunze guta ingo zabo bakajya gushaka abandi bagore bataye abo bashakanye, bakabasigira n'abana bigatuma kwita ku bana babyaranye bidakorwa neza kuko izo nshingano zahariwe umwe, bikagira ingaruka mu mibereho y'umwana ari nabyo byaturukaho igwingira.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Ishimwe Pacifique, yemeza ko iki kibazo gihari kandi ko gikoma mu nkokora imikurire y'abana.

Yagize ati "Iki kibazo cyo guhuza ubu bucuruzi no kwita ku buzima bw'abana kirahari, ariko dukomeza gushyira imbaraga mu kwigisha ababyeyi no kubegereza amarerero kuko no ku mupaka rirahari ryabagenewe, tugafatanya n'abafatanyabikorwa muri gahunda nka Sugira muryango na turere abana zigamije kwigisha ababyeyi uburyo bwiza bwo kurera abana mu muryango utekanye bamurinda igwingira, tukita cyane ku miryango y'amikoro make."

Yakomeje agira ati "Ikibazo cy'ubuharike nta wavuga ko kidahari, akenshi giterwa n'amakimbirane y'ibintu bitandukanye, aha twigisha abagabo uruhare bafite mu kubaka umuryango utekanye, ndetse abenshi batangiye kubyumva ko inshingano zo kwita ku mikurire y'abana zibareba nk'umuryango wose."

Hari na bamwe mu babyeyi n'abagore bagaragaza ko kuba bita ku buzima bwo mu ngo zabo bonyine no gushakisha icyo gukora ngo biteze imbere usanga bibananiye byose bikagira ingaruka ku bana babo ariho bahera bagwingira.

Mukandayisenga Immaculée ni umwe muri bo, ufite abana bane yitaho wenyine ndetse bakaba baragaragazaga imirire mibi.

Yagize ati "Umugabo yarantaye ajya kwishakira undi, nzinduka njya hakurya muri Congo kubashakira imibereho, barya ibyarayemo bikonje nabyo bidahagije. Kubera amikoro make no kubahahira njyenyine bituma ubuzima bwabo butagenda neza."

Murorunkwere Judith nawe ati "Abagore benshi b'inaha dutunzwe n'ubucuruzi bwambukiranya umupaka. Abana bacu tubagaburira dutashye ubundi tukirirwa iyo tukarya amandazi n'amazi tukaryama. Niho iri gwingira ruturuka."

Muri 2015, Akarere ka Rubavu gafite abana bafite imirire mibi bagera kuri 45,6% mu 2020 baramanuka bagera kuri 40%, kandi ingamba zo gukomeza kuyirwanya zirakomeje.

Ababyeyi basobanurirwa ibigize indyo yuzuye bagasabwa kuyigaburira abana by'umwihariko bagahera umubyeyi agisama kuko niho igikorwa cyo kurwanya igwingira n'imirire mibi gihera ndetse bakita ku isuku no ku buzima bw'umwana n'umubyeyi ndetse bagaharanira no kugira ingo zitekanye zitarangwamo amakimbirane.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-ubushabitsi-n-ubuharike-byashyizwe-mu-majwi-mu-gutiza-umurindi-igwingira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)