Rukundo Abdoul Rahman wakiniraga Amagaju FC yerekeje muri Rayon Sports ku masezerano y'imyaka 2 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wo hagati mu kibuga ukomoka mu gihugu cy'u Burundi Abdul Rahman Rukundo uzwi nka Paplay yerekanywe nk'umukinnyi mushya w'ikipe ya Rayon Sports.

Rukundo atangajwe nk'umukinnyi mushya wa Rayon Sports nyuma yaho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena, yageze mu Rwabda avuye mu gihugu cy'i Burundi aho akomoka.

Binyuze ku mbugankoranyambaga za Rayon Sports, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu iyi kipe izwi nka Gikundiro yagize iti 'Rukundo Abdoul Rahman yasinye amaseserano y'imyaka 2 avuye mu ikipe y'Amagaju'.

Ari mu ikipe y'Amagaju, yatsinze ibitego 12 muri Shampiyona iheruka anatanga imipira umunani yavuyemo ibindi bitego kuri bagenzi be.

Aboul Rahman wakiniraga ikipe y'Amagaju, hashize iminsi yari yamaze kumvikanye na Rayon Sports ko azayikinira mu mwaka utaha wa shampiyona.

Rukundo Abdul Rahman abaye umukinnyi wa gatatu usinyiye ikipe ya Rayon Sports nyuma ya Richard Ndayishimiye yakuye muri Muhazi United na Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange' wari Kapiteni wa Gorilla FC.

Uyu kandi akaba abaye umukinnyi wa kabiri wakiniraga Amagaju ukomoka i Burundi uguzwe na Rayon Sports ,ni nyuma ya Shaban Hussein Tchabalala waje muri iyi kipe muri 2018, aho ari we watsinze ibitego bibiri byatumye iyi kipe igera mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

The post Rukundo Abdoul Rahman wakiniraga Amagaju FC yerekeje muri Rayon Sports ku masezerano y'imyaka 2 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/rukundo-abdoul-rahman-wakiniraga-amagaju-fc-yerekeje-muri-rayon-sports-ku-masezerano-yimyaka-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rukundo-abdoul-rahman-wakiniraga-amagaju-fc-yerekeje-muri-rayon-sports-ku-masezerano-yimyaka-2

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)