Mukecuru Anne Marie Ndenzako wamamaye nka 'Claire', izina ryaturutse ku mavuta n'isabune bikorwa n'uruganda rwa Sulfo Rwanda yamamaje akiri muto, yajyanye mu nkiko uru ruganda arushinja gukoresha ifoto ye mu buryo batumvikanyeho.
Aya mavuta n'isabune bya SULFO byiswe 'Claire,' ibirango byabyo bigaragaraho isura y'umukobwa ari we Anne Marie Ndenzako, akaba umukobwa w'Umwami Mwambutsa IV Bangiricenge wabaye Umwami w'i Burundi.
Uyu mubyeyi ugeze mu zabukuru usigaye atuye mu Bubiligi, mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV ari nayo dukesha aya makuru, yavuze ko muri Gashyantare 2023 yari mu Rwanda aho yari yagiye kumvikana n'uru ruganda kubera ko rwakoresheje ifoto ye mu buryo bunyuranyije n'uburi mu masezerano bagiranye.
Mukecuru Ndenzako avuga ko amasezerano yagiranye n'uru ruganda yari ukujya ku cyapa cyamamaza mu gihe cy'umwaka gusa ibyo kujya ku birango by'isabune ngo ntibyari birimo ibi bisobanuye ko amasezerano yagiranye n'uruganda habayemo kurengera.
Mu magambo ye ati: 'Mperuka mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2023 ngiye kuburana n'abakiliya ba Claire ubwo ni Sulfo, tuburana ku buryo bakoresheje ifoto yanjye mu byo tutumvikanye, bayikoresheje imyaka myinshi.'
'Njye n'ikipe y'abanyamategeko banjye twagerageje ubwumvikane, twagiye kubareba turaganira nyuma bageraho babivamo, sinzi icyo batekerezaga niba baratekerezaga ko nzagenda nkabyibagirwa nkabivamo gusa uko twavuganye bwa mbere bari bemeye ubwumvikane.'
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko uru ruganda rwageze aho rwanga inzira y'ubwumvikane kuri iki kibazo bituma hiyambazwa ubutabera, kandi ibintu bitari byiza kuko hari uruhande rushobora kubihomberamo.
Yakomeje agira ati: 'Twagiye mu rukiko tubonana n'umunyamategeko wabo barambwira ngo njye nta burenganzira mfite ku ifoto yanjye, nibaza ukuntu bishoboka kandi mpari. Ubu naratashye abanyamategeko banjye nibo bazabikurikirana.'
Mukecuru Anne Marie Ndenzako uri mu kigero cy'imyaka 64, yamaganiye kure ibyavuzwe ko yasinyanye amasezerano ya burundu n'uru ruganda, akavuga ko we yasinye umwaka umwe gusa kandi ko n'amasezerano ahari.
Ikindi kandi amasezerano yagiranye n'uru ruganda yari ukujya ku cyapa cyamamaza gusa ibyo kujya ku birango by'isabune n'amavuta ntibyari mu masezerano bagiranye. Yizera ko ubutabera bw'u Rwanda buzakora akazi kabwo akarenganurwa nk'uko bisanzwe bikorerwa ababuganye.
Ngayo nguko, ariko ukibaza uburyo umuntu yasinye amasezerano ari inkumi ubu ashaje akaba aribwo agiye kugana inkiko! Birumvikana ni uburenganzira bwe, ariko nkawe usomye iyi nkuru ufite uko uyumvise n'icyo ikunguye! Duhe igitekerezo uciye ahabugenewe cyangwa uduhamagare kuri +250788443338 cyangwa 0788808002; izo nomero wanazikoresha udushyitsaho inkuru ushaka ko tugeza kure.
The post Rurageretse hagati y'uruganda SULFO n'umukecuru 'Claire' ugaragara ku masabune n'amavuta y'uru ruganda appeared first on KASUKUMEDIA.COM.