Rusizi: Barifuza kuruhurwa urugendo rw'amasaha atandatu bakora ngo bagere ku kigo cy'imari - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni abaturage batuye mu kagari tugari twa Nyamuhanda na Rwambogo twombi two mu muri uyu murenge wa Butare uri hagati y'igihugu cy'u Burundi na Pariki ya Nyungwe.

Guhera mu 2008 imirenge yose yo mu Rwanda yashyizwemo koperative zo kubitsa no kugurizanya zitwa 'Imirenge SACCO' ariko abatuye mu tugari twa Nyamuhanda n'aka Rwambogo basigarana imbogamizi y'uko ibiro by'umurenge SACCO wa Butare bibari kure.

Butare ni Umurenge uboneka umusaruro mwinshi w'ubuhinzi, ibiti n'imbaho bituma abawutuye babona amafaranga menshi bakenera kubitsa muri banki ariko bakabangamirwa n'uko nta kigo cy'imari kiri hafi yabo.

Cipanda Alex ucururiza mu isantere ya Gasumo yabwiye IGIHE ko uyu murenge ari Umurenge munini kuko ubumbira hamwe iyahoze ari segiteri Gasumo na Segiteri Butare.

Ibiro by'umurenge n'ibiro by'Umurenge SACCO ya Butare byubatse mu yahoze ari Segiteri Butare, bityo abatuye mu yahoze ari segiteri Gasumo bagorwa no kubona serivisi kuko ari kure yabo.

Ati 'Dukora urugendo rw'amasaha atandatu n'amaguru kugira ngo tugere ku Murenge SACCO wa Butare, tukongera tugakora andi atandatu kugaruka. Hari abo bica intege amafaranga yabo bakayagumana mu rugo ntibirirwe bajya kuyabitsa mu bigo by'imari'.

Aba baturage iki kibazo bakigeza ku muyobozi wese ubasuye, ndetse banandikiye akarere ka Rusizi basaba guhabwa ishami rya Banki cyangwa ikindi kigo cy'imari ariko n'ubu ntibirakorwa.

Niyigaba Irene wo mu mudugudu wa Karambo, Akagari ka Rwambogo avuga ko kugira ngo ajye kubitsa amafaranga muri SACCO ya Butare bimusaba gutega moto ya 4000Frw agenda na 4000Frw agaruka.

Ati 'Ni igihombo. Icyifuzo cyacu ni uko batuzanira ikigo cy'imari hafi kugira ngo tuge tubasha kubitsa, kubikuza no gusaba inguzanyo bitasusabye gukora urugendo rurerure'.

Hategekimana Cyrille, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Imari n'igenamigambi, ushinzwe amabanki n'ibigo by'imari yabwiye IGIHE ko mu gusubiza ikibazo cy'aba baturage atari ngombwa ko bubakirwa ishami rya SACCO aho batuye ko ahubwo ikoranabuhanga rizabikemura.

Magingo aya Imirenge SACCO yose yamaze kugezwamo ikoranabuhanga, igisigaye ni ukurihuza na telefone ku buryo umuturage ufite konti mu Murenge SACCO azajya abasha kubitsa no kubikuza amafaranga akoresheje serivise yo kohereza no kwakira amafaranga kuri telefone.

Ati 'Biteganyijwe ko mu mirenge SACCO yose iyo serivisi yo kubitsa no kubikuza amafaranga mu mirenge SACCO hakoreshejwe telefone izaba yageze mu mirenge yose bitarenze ukwezi kwa 12 uyu mwaka ariko twavugana n'abashinzwe batoranyemo imirenge ifite abaturage bagorwa no kugera kuri SACCO ariyo baheraho kuko ntabwo twifuza ko umuturage yatakaza amafaranga ajya kubitsa cyangwa kubikuza amafaranga yavunikiye'.

Mu Rwanda habarurwa Imirenge SACCO 416 yose yamaze kugezwamo ikoranabuhanga, aho kubitsa, kubikuza no gusaba inguzanyo bitagikorwa hifashishijwe amafishi.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-barifuza-kuruhurwa-urugendo-rw-amasaha-atandatu-bakora-ngo-bagere-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)