Rusizi: Hatangijwe imirimo yo kubaka ingo mbonezamikurire 12 z'icyitegererezo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babitangaje ku wa 13 Kamena 2024, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imirimo yo kubaka ingo Mbonezamikurire 12 zigiye kubakwa mu karere ka Rusizi, zirimo esheshatu zizubakwa ku Nkombo n'izindi zizubakwa mu Murenge wa Butare.

Ingo Mbonezamikurire z'icyitegererezo ni ibigo abana bato bigishirizwamo amasomo yo gukangura ubwonko bwabo bakanahahererwa indyo yuzuye, mu rwego rwo kubarinda igwingira.

Nyiranzeyimana Olive uhagarariye rimwe mu marerero yo mu murenge wa Nkombo, yavuze ko mu mpamvu zateraga abana kwirirwa mu mihanda no ku mazi y'Ikiyaga cya Kivu harimo no kuba batari bafite ingo mbonezamikurire z'icyitegererezo.

Ati 'Mu cyumba usanga dufitemo abana 50, icyumba kandi kitagomba kurenza abana 25. Bazaga tukabura aho tubicaza kubera ubwinshi bwabo. Uru rugo mbonezamikurire ruzadufasha kuri bariya abana basigaraga'.

Nyirandikumukiza Dorcas yavuze ko nk'ababyeyi bahoranaga impungenge ko abana babo bashobora kurohama mu Kiyaga cya Kivu, cyane ko hari umwana wigeze kurohamamo akurikiye abageni.

Ati 'Kubera ko dutuye mu Kirwa hagati, twajyaga tugenda, tukaba dufite ubwoba ko umwana ashobora kuba yadukurikiye akarohama mu Kivu, ariko izi mpungenge ntabwo tuzongera kuzigira kubera abana bose tuzajya tubasiga ahantu hatekanye'.

Izi ngo mbonezamikurire z'icyitegererezo zizubakwa n'umushinga 'Natwe' wa Help a Child, uzashyirwa mu bikorwa na AEE ku bufatanye n'akarere ka Rusizi.

Kabagamba Wilson, Umuyobozi wa porogaramu mu muryango AEE yashimiye ubuyobozi bw'u Rwanda buha ubwisanzure imiryango itari iya Leta igakorana n'abanyamahanga hakaboneka abaterankunga.

Ati 'Umwana ni umutware kandi uwitaye ku mwana aba yitaye kuri ejo hazaza. Niyo mpamvu twahisemo gukora ibikorwa byo kwita ku mwana'.

Rachel Nyiracumi, ushinzwe porogamu mbonezamirire y'abana bato mu muryango Help a Child, yavuze ko izi ngo mbonezamikure uko ari 12 zizubakirwa rimwe.

Ati 'Imirimo yatangiye. Izi ngo mbonezamikurire z'Ikitegererezo zigamije ko abana babona ibyumba bigiramo, zizaba zifite ubwiherero buboneye kandi bubarinda indwara izo ari zose by'umwihariko iz'inzoka zikomoka ku mwanda. Zifite igikoni, uruzitiro, n'ibiro by'abita ku bana'.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie, yashimiye aba bafatanyabikorwa bemeye kubaka ibi bikorwaremezo mu karere ka Rusizi.

Visi Meya Dukuzumuremyi yasabye ababyeyi bo mu karere ka Rusizi kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro.

Imirimo yo kubaka izi ngo mbonezamikurira yaratangiye
Kabagamba wo muri AEE, yashimye ubuyobozi bw'u Rwanda ko bwerera imiryango itari iya Leta igakorera mu bwisanzure
Izi ngo mbonezamikurire z'icyitegererezo zizubakwa mu mirenge ibiri y'akarere ka Rusizi
Ababyeyi bishimiye izi ngo mbonezamikurire, bavuga ko zije ari igisubizo ku buzima n'umutekano w'abana babo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-hatangijwe-imirimo-yo-kubaka-ingo-mbonezamikurire-12-z-icyitegererezo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)