Rusizi: Ubucukuzi bwa nyiramugengeri bwahaye akazi abagera ku 3800 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abatangaje ibi ni abacukura bakanatunganya nyiramugengeri yifashishwa n'uruganda rwa Gishoma mu gutunganya umuriro w'amashanyarazi.

Nyiramugengeri yabaye igisubizo kuri bo kuko icukurwa cyane mu mpeshyi, mu gihe ahubwo mu mpeshyi abenshi muri bo babaga nta mirimo bafite kubera ko umubare munini w'abaturage utunzwe n'ubuhinzi bushingiye ku mvura.

Ababonye aka kazi barimo abo mu mirenge ya Gashonga, Nyakarenzo, Nzahaha na Rwimbogo bazindukira mu gishanga cya Mashya n'icya Gishoma bicukurwamo nyiramugengeri.

Mu 2010, nibwo mu murenge wa Nzahaha, ahitwa mu Gishoma hatangiye kubakwa uruganda rutunganya umuriro w'amashanyarazi rwifashishije nyiramugengeri.

Icyo gihe ibi bishanga byombi Mashya na Gishoma byari ibihuru, abaturage babikandagiramo bakumva ubutaka butigita bakayoberwa ikibitera.

Mu myaka yakurikiyeho bishanga byombi byaracukuwe amazi aratemba hasigara nyiramugengeri, ari nayo kuri ubu bacukura bagahembwa amafaranga abafasha kwiteza imbere.

Mukaniyigena Sandrine, umukobwa wo mu murenge wa Rwimbogo, umaze imyaka itatu mu bucukuzi bwa nyiramugengeri, yabwiye IGIHE ko asigaye abona amafaranga yo kugura imyenda myiza ndetse afite n'amatungo.

Ati "Ngitangira aka kazi nahise mfunguza konti, ndizigamira, nyuma nza kujya kubikuza nguramo inkoko, zimaze gukura ndazigurisha nkuramo 25,000 Frw, nongeraho 15000 Frw nari narizigamiye nguramo ingurube. Uyu munsi mfite ihene ebyiri n'ingurube".

Mu kazi gakorerwa mu gishanga cya Gishoma n'icya Mashya, harimo kurimbura ibishyitsi, gucukura, gupakira no kwikorera nyiramugengeri bayirunda hamwe, aho naho hakaba abandi bakozi bashinzwe kuyitunganya bakuramo imizi y'ibiti n'ibyatsi.

Irambona Jean de Dieu, wo mu kagari ka Muhehwe, umurenge wa Rwimbogo umaze imyaka ine acukura nyiramugengeri, avuga ko uretse kuba abikuramo amaramuko, ngo binamufasha kwiteza imbere kuko afite inka n'inzu y'amabati 30 yagezeho kubera aka kazi.

Ati "Intego mfite mu minsi iri imbere ni ugukomeza gukora nizigamira ku buryo mu myaka iri imbere amafaranga namara kugwira nzakoramo umushinga munini ntahita mvugira mu itangazamakuru aka kanya".

Aka kazi gatangira saa moya za mu gitondo kakageza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. N'ubwo hari abishimira intambwe bamaze gutera babikesha aka kazi hari n'abavuga ko 1500Frw bakorera ku munsi ntacyo abamarira bakurikije uko ibiciro bihagaze ku isoko, bagasaba ko nibura yakongera ku munsi bakajya bakorera 2000 Frw.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiliga, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko kuba ibi bishanga bicukurwamo nyiramugengeri ari amahirwe ku karere ka Rusizi kuko byatumye abaturage benshi babona akazi.

Ati 'Ababonyemo akazi icyo tubasaba ni ukugira umuco wo kwizigamira. Ku munsi agiye yizigamira 300 Frw cyangwa 500 Frw aragwira akaba yakoramo umushinga w'iterambere. Icyo twabizeza ni uko tuzakomeza kubakorera ubuvugizi tukareba ko amafaranga bakorera ku munsi yakwiyongera'.

Ikigo Rwanda Energy Company gicukura kikanatunga nyiramugengeri kiyigurisha n'uruganda rwa Gishoma ruyifashisha mu gukora umuriro w'amashanyarazi.

Kugira ngo hatunganywe umuriro ungana na megawati 20 bisaba toni 500 za nyiramugengeri, mu gihe kilowatt imwe y'aya mashanyarazi igurwa 0,135$ angana na 178 Frw.

Ibikorwa by'ubucukuzi bwa nyiramugengeri byahaye akazi abagera ku 3800 barimo 800 bakora mu gishanga cya Mashya n'abandi 3000 bakora mu gishanga cya Gishoma.

Ibikorwa byo gucukura no gutunganya nyiramugengeri ikorerwa mu gukora amashanyarazi byahaye akazi abagera ku 3800
Abaturage bishimira ko nyiramugengeri yatumye babona akazi
Mu kazi gakorerwa mu gishanga cya Mashya n'icya Gishoma harimo no kuvangura nyiramugengeri n'imizi y'ibiti
Gutunda nyiramugengeri bayigeza aho amakamyo ayikura ayijyana ku ruganda byabarinze ibura ry'akazi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-ubucukuzi-bwa-nyiramugengeri-bwahaye-akazi-abagera-ku-3800

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)