Rutahizamu uyoboye abandi muri Ghana akomeje kunaniza APR FC - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya APR yananiranwe na rutahizamu w'Umunya-Uganda Steven Desse Mukwala wayisabye kumwishyura agera ku bihumbi 70$(million zirenga 70 Frw).

APR FC yitegura guhagararira u Rwanda muri CAF Champions League ya 2024/25, muri aya mezi 2, umwe mu bakinnyi iyi kipe yaganirije harimo rutahizamu Steven Desse Mukwala w'imyaka 25, ukinira Asante Kotoko yo muri Ghana, akava ayoboye abatsinze ibitego byinshi muri Shampiyona ya Ghana aho amaze kwinjiza 14.

APR FC yifuje kumugura dore ko amasezerano ye ari kugana ku musozo, ariko impande zombi ntizabasha kumvikana.

Amakuru avuga ko APR yifuje kumuha hagati y'ibihumbi 30$ n'ibihumbi 40$ ndetse n'umushahara wa 5000$ ariko uyu Munya-Uganda asaba ibihumbi 70$ n'umushahara wa 8000$.

Kimwe mu byatumye Steven Mukwala ananiza APR FC harimo ko yumva amaze kugera ku rwego rwo kuba atava muri Shampiyona ya Ghana ngo akine mu yo mu Rwanda, ndetse amakuru menshi amwerekeza muri Algeria ubwo amasezerano ye azaba arangiye.

Mukwala ni umwe mu bakinnyi Uganda yitabaje ku mikino izahuramo na Botswana tariki ya 7 Kamena ndetse na Algeria tariki ya 10 Kamena mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

Mu makipe yakiniye harimo Vipers SC, Maroons FC na URA FC z'iwabo.



Source : https://yegob.rw/rutahizamu-uyoboye-abandi-muri-ghana-akomeje-kunaniza-apr-fc/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)