Rutayisire yanze kurekura! Amatora muri Rwan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya matora ari kubera ku rubuga rwa www.Noneho.com yatangiye kuva ku wa 27 Gicurasi 2024, biteganyijwe ko azasozwa tariki 22 Kamena 2024.

Ni irushanwa riri gutegurwa na Embrace Afrika Rwanda. Kuva aya matora yatangira, umukobwa witwa Saluwa Rutayisire ari ku mwanya wa mbere aho kugeza ubu agejeje amajwi 1,304.

Akurikiwe na Isaro Rosine Utezeneza ufite amajwi 1,248. Uyu mukobwa nawe amazeigihe kinini ari kuri uyu mwanya. Ku mwanya wa Gatatu hari Gloria Bobette Gahigana ufite amaji 848, ni ubwa mbere uyu mukobwa abonetse kuri uyu mwanya nyuma y'ibyumweru bitatu bishize aya matora atangijwe.

Akurikiwe na Prechia Kamikazi ufite amajwi 730. Ni ubwa mbere uyu mukobwa ageze kuri uyu mwanya, kuko mu byumweru bitambutse, yabonekaga ku mwanya wa Kabiri ndetse no ku mwanya wa Gatatu.

Ku mwanya wa Gatanu hariho umusore witwa Eddy Yakin Mugisha ufite amajwi 418. Uyu musore amaze igihe kinini ari kuri uyu mwanya.

Clarisse Dusenge ari ku mwanya wa Gatandatu ni mu gihe cy'umweru gishize yari mu myanya itanu ya mbere. Kuza mu myanya ya mbere, bihesha amahirwe umunyamideli yo kuzagaragara mu banyamideli 30 bazagera mu cyiciro kibanziriza icya nyuma.

Rutayisire uri ku mwanya wa mbere, kuri instagram ye agaragaza ko ari umunyamideli umaze igihe kinini ubikora, kandi ari mu babarizwa mu inzu y'imideli ya Kigali Model Academy.

Iri rushanwa ryagiye riba mu bihe bitandukanye, kandi abaritegura bafashije ababaga bahize abandi guserukira u Rwanda mu marushanwa atandukanye ku Isi asanzwe afasha abanyamideli kwiteza imbere no kugaragaza impano zabo ku ruhando mpuzamahanga. 

Aya matora ari kubera ku rubuga rwa www.noneho.com azasiga hamenyekanye abasore n'inkumi 30 bazinjira mu cyiciro kibanziriza icya nyuma 'Top 30'.

Umuyobozi uhagarariye Embrace Africa itegura amarushanwa ya Rwanda Global Top Model, Ndekwe Paulette, yabwiye InyaRwanda ko hari hiyandikishije abantu 162, nyuma y'isuzuma ryakozwe n'Akanama Nkemurampaka kemeza ko 101 aribo binjira mu cyiciro cy'amatora yo kuri Internet.

Ati 'Twahisemo 101 tubona bajyanye n'ibyo twashingiyeho ubwo ndavuga ko ibyo bagombaga kuba bujuje. Dukorana n'amarushanwa atandukanye yo ku Isi, ku buryo ugize amahirwe yo gutsinda muri Rwanda Global Top Model tumufashe kwitabira ariya marushanwa mpuzamahanga dukorana nayo.'

Akomeza ati 'Dushingira cyane ku kureba umukobwa/umusore wujuje iby'amarushanwa Mpuzamahanga y'imideli dukorana nayo (ibyo) adusaba, hanyuma tugahitamo ababikwiriye kurusha abandi. Ariko bitavuze ko atabashije gukomeza batabikwiye, ahubwo ni uko batahiriwe. Turabifuriza kuzageragera ku yindi nshuro.'

Ndekwe Paulette avuga ko ashima Leta "idufasha mu gushyigikira impano z'urubyiruko" kuko bibafasha muri byinshi, aho guta umwanya mu biyobyabwenge n'ibindi byabangiriza ejo hazaza.

Ndekwe Paulette yavuze ko iyi nshuro uzegukana umwanya wa mbere azahabwa amafaranga ataratangazwa umubare, ndetse bazamufasha kwitabira amarushanwa mpuzamahanga akomeye ku isi.

Uzegukana umwanya wa Kabiri azahembwa ibihumbi 500 Frw, uzegukana umwanya wa Gatatu azahembwa ibihumbi 300 Frw.

Ni mu gihe uzahiga abandi mu gutorwa cyane kuri internet azahembwa ibihumbi 300 Frw. Mu bindi biteganyijwe ni uko abazatsinda bose, bateguriwe kuzatemberezwa ahantu nyaburanga hihariye.

30 bazagera mu cyiciro kibanziriza icya nyuma bazahatana mu matora yo kuri internet azaba guhera tariki 25 Kamena 2024 kugeza tariki 12 Nyakanga 2024.

Abanyamideli 30 bazatorwamo 5 bazaba bahize abandi mu kugira amajwi menshi mu itora ryo kuri internet (Most Voted), 5 bazaba bahize abandi mu kwishimirwa n'abatoye (Public Choice). 

15 bo bazatorwa n'Akanama Nkemurampaka gafite amajwi ya 60% na 40% azatangwa n'abakurikiye iri rushanwa muri rusange. 

KANDA HANO UBASHE GUTORA UWO USHYIGIKIYE


Rutayisire uri ku mwanya wa mbere ahanganye n'abandi banyamideli 101 muri iri rushanwa








Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143814/rutayisire-yanze-kurekura-amatora-muri-rwanda-global-top-model-ageze-ahakomeye-143814.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)