Rutayisire yisubije umwanya wa mbere! Amatora... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa ufite Nimero 30 imuranga muri iri rushanwa yageze kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024 ayoboye, mu gihe habura amasaha macye kugirango iri rushanwa risozwe.

Akurikiwe na Isaro Rosine Utezeneza ufite Nimero 36 uri ku mwanya wa Kabiri n'amajwi 3,464- Uyu mukobwa yari amaze igihe kinini ari we uri kuri uyu mwanya nyuma yo kuwusimburaho Rutayisire.

N'ubwo bimeze gutya ariko kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, ni bwo hazamenyekana uwahize abandi mu majwi. Ariko kandi 10 ba mbere mu majwi bazagira amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro.

Ku mwanya wa Gatatu hariho Prechia Kamikazi ufite amajwi 2,163, uyu mukobwa yari amaze igihe ari ku mwanya wa Kane. Ku mwanya wa Kane hajeho Tuyizere Justine ufite Nimero 4, uyu mukobwa agejeje amajwi 2,101.

Ni mu gihe ku mwanya wa Gatanu [Nimero 20] hariho Diana Benegusenga ufite amajwi 2,000. Ni ubwa mbere uyu mukobwa abonetse muri batanu ba mbere. Yasimbuye Clarisse Dusenge ndetse na Eddy Yakin Mugisha bari bamaze igihe basimburana kuri uyu mwanya.

Aya matora ari kubera ku rubuga rwa www.noneho.com kuva ku wa 17 Gicurasi 2024, azasozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, ari nabo hazamenyekana abasore n'inkumi bakomeza mu cyiciro cya nyuma.

Umuyobozi uhagarariye Embrace Africa itegura amarushanwa ya Rwanda Global Top Model, Ndekwe Paulette, aherutse kubwira InyaRwanda ko hari hiyandikishije abantu 162, nyuma y'isuzuma ryakozwe n'Akanama Nkemurampaka kemeza ko 101 aribo binjira mu cyiciro cy'amatora yo kuri Internet.

Ati 'Twahisemo 101 tubona bajyanye n'ibyo twashingiyeho ubwo ndavuga ko ibyo bagombaga kuba bujuje. Dukorana n'amarushanwa atandukanye yo ku Isi, ku buryo ugize amahirwe yo gutsinda muri Rwanda Global Top Model tumufashe kwitabira ariya marushanwa mpuzamahanga dukorana nayo.'

Akomeza ati 'Dushingira cyane ku kureba umukobwa/umusore wujuje iby'amarushanwa Mpuzamahanga y'imideli dukorana nayo (ibyo) adusaba, hanyuma tugahitamo ababikwiriye kurusha abandi. Ariko bitavuze ko atabashije gukomeza batabikwiye, ahubwo ni uko batahiriwe. Turabifuriza kuzageragera ku yindi nshuro.'

Ndekwe Paulette avuga ko ashima Leta "idufasha mu gushyigikira impano z'urubyiruko" kuko bibafasha muri byinshi, aho guta umwanya mu biyobyabwenge n'ibindi byabangiriza ejo hazaza.

Ndekwe Paulette yavuze ko iyi nshuro uzegukana umwanya wa mbere azahabwa amafaranga ataratangazwa umubare, ndetse bazamufasha kwitabira amarushanwa mpuzamahanga akomeye ku isi.

Uzegukana umwanya wa Kabiri azahembwa ibihumbi 500 Frw, uzegukana umwanya wa Gatatu azahembwa ibihumbi 300 Frw.

Ni mu gihe uzahiga abandi mu gutorwa cyane kuri internet azahembwa ibihumbi 300 Frw. Mu bindi biteganyijwe ni uko abazatsinda bose, bateguriwe kuzatemberezwa ahantu nyaburanga hihariye.

30 bazagera mu cyiciro kibanziriza icya nyuma bazahatana mu matora yo kuri internet azaba guhera tariki 25 Kamena 2024 kugeza tariki 12 Nyakanga 2024.

Abanyamideli 30 bazatorwamo 5 bazaba bahize abandi mu kugira amajwi menshi mu itora ryo kuri internet (Most Voted), 5 bazaba bahize abandi mu kwishimirwa n'abatoye (Public Choice). 

KANDA HANO UBASHE GUTORA UWO USHYIGIKIYE MURI AYA MATORA


Rutayisire Saluwa yisubije umwanya wa mbere mu matora yo muri iri rushanwa 


Saluwa Rutayisire yagiye asimburana ku mwanya wa mbere na Rosine


 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144228/rutayisire-yisubije-umwanya-wa-mbere-amatora-ya-rwanda-global-top-model-2024-agiye-gusozwa-144228.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)