Rutsiro: Ingo ibihumbi 41 zigishijwe gutegura indyo yuzuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ubuzima bw'umubyeyi n'umwana.

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere two mu Rwanda tukigaragaramo abana benshi bagwingiye, gusa bagenda bagabanuka kuko imibare y'ubushakashatsi igaragaza ko mu 2010 abana bari baragwingiye muri aka karere bari 53%, mu 2018 baba 44%, 2022 baba 36%, intego ni uko abana bagwingiye bagabanuka bakagera munsi ya 19% bitarenze 2024.

Mu ngamba aka karere kafashe mu kugabanya imirire mibi n'igwingira harimo no gufatanya n'umufatanyabikorwa Orora Wihaze, mu kwigisha abaturage kumenya gutegura indyo yuzuye irimo ibikomoka ku matungo.

Ni muri urwo rwego hatoranyijwe abakorerabushake barenga 200 bagiye bazenguruka urugo ku rundi bigisha imiryango gutegura indyo yuzuye iriho ibikomoka ku matungo, ariko aho basanze urugo rubanye mu makimbirane bakaruganiriza kuko amakimbirane nayo ari mu bitiza umurindi igwingira n'imirire mibi.

Urugo rwa Mukandayisenga Emerithe wo mu Murenge wa Gihango ni rumwe mu ngo zagezweho n'aba bakorera bushake bwa Orora wihaze.

Avuga ko inama umuryango we wagiriwe n'aba bakorerabushake zatumye urugo rwe ruhindura imyumvire y'uko ibikomoka ku matungo bihenze.

Ati 'Nsigaye nteka ibiryo ngashyiramo indagara, naba ntashyizemo indagara ngateka amagi. Icyo byamfashije ni uko umwana wanjye atongeye guhura n'igwingira cyangwa ngo age mu mirire mibi'.

Kwizera Bosco, Umukozi wa Orora Wihaze, avuga ko icyatumye bashyira imbaraga mu gushishikariza abaturage kurya indyo yuzuye yongewemo ibikomoka ku matungo ari uko basanze ibikomoka ku matungo bigira intungamubiri zihariye zitaboneka mu bindi biribwa.

Ati 'Dukangurira buri muturage wese kurya indyo yuzuye iriho ibikomoka ku matungo cyane cyane ku bana bari munsi y'imyaka itanu n'abagore batwite kugira ngo bagire imibereho myiza'.

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yashimiye aba bakorerabushake, avuga ko uruhare rwabo rwatangiye gutanga umusaruro.

Ati 'Bageze ku ngo zirenga ibihumbi 41 bazifasha kuzamura imyumvire ku guteka indyo yuzuye iriho ibikomoka ku matungo. Ntabwo dusoje ni gahunda tuzakomeza kugeza mu kwezi kwa cyenda, ubwo igwingira twaba turisezereye burundu kuko twabonye ko ntacyo tubuze'.

Igwingira ni kimwe mu bibazo bibangamiye umuryango nyarwanda ari nacyo cyatumye u Rwanda rushyira imbaraga nyinshi mu kurirwanya kuko umwana ugwingiye akarenza imyaka itatu iryo gwingira riba ridashobora gukira.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-ingo-ibihumbi-41-zigishijwe-gutegura-indyo-yuzuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)