Rwa rubyaro rw'abajenosideri rwakoranaga na FDLR rwihishwa, noneho rubishyize ku mugaragaro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Twabwiye kenshi abasomyi bacu ko abayoboke ba FDU-INKINGI na JAMBO ASBL bakorana bitaziguye n' n'abajenosideri ba FDLR, ariko abo bana n'abuzukuru b'abahekuye u Rwanda bakabihakana, kuko bazi ko nta shema riri mu gukorana n'inkoramaraso, kabone n'iyo zaba ari ababyeyi cyangwa abavandimwe bawe.

Babihakanaga batinya kandi ko imikoranire yabo n'ibyihebe iramutse imenyekana ku isi yose, bitabagwa amahoro, cyane cyane ko iyo FDLR iri ku rutonde rw'imitwe y'iterabwoba, ubundi amahanga yose ategetswe kurwanya.

Amakuru y'imvaho, Rushyashya iyashingira ku misanzu FDU-INKINGI na Jambo Asbl bikusanya buri kwezi, maze igice kiswe'ingemu' kikohererezwa Ingabire Victoire, ikindi kigashyikirizwa FDLR muri Kongo, aho ikomeje kwica Abakongomani, cyane cyane abavuga ikinyarwanda, kubasahura no gusambanya abagore ku ngufu.

Burya rero nyakibi ntirara bushyitsi koko. Abo bana b'abajenosideri bananiwe gukomeza guhisha ko bakorana na FDLR kuva kera, bivamo nk'inopfu, maze bavuga ko bagiye' kurushaho' gutera inkunga FDLR, ngo kugirango ibafashe gutaha mu Rwanda binyuze mu nzira y'intambara, ngo kuko basanga inzira y'imishyikirano na Leta y'u Rwanda itazashoboka.

Uyu ni umwe mu myanzuro y'inama yabereye i Buruseli mu Bubiligi, kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Kamena 2024, guhera saa 14h00, ikabera ahitwa' Rue Washington' .

Iyo nama yitabiriwe n'inkorabusa 86, nk'uko bisanzwe zirimo ibigarasha byataye umutwe, interahamwe zikirota kugarura mu Rwanda ingoma ya Hutu-pawa, n'abanyamahanga babashyigikiye.

Ni inama yayobowe na Placide Kayumba, uhagarariye Ingabire Victoire mu buyobozi bwa FDU-INKINGI. Uyu Kayumba Placide kandi ni umuhungu wa Ntawukuriryayo Dominique, umujenosideri watsembye Abatutsi ku musozi wa Kabuye muri Gisagara, akanabihanirwa mu Rukiko Mpuzamahanga rwa Arusha.

Mu bafashe ijambo rirerire muri iyi nama kandi, harimo Norman ISHIMWE SINAYOBYE utegeka JAMBO Asbl, rya shyirahamwe ryiganjemo abakomoka ku bajenosderi, ryashyiriweho gutagatifuza ababyeyi babo, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abari muri iyo nama rero bemeje ko ngo bagiye kongera inkunga basanzwe bagenera FDLR, kugirango intambara yayo yihute, kandi bakishakamo ushinzwe imyitozo n'ibindi bikorwa bya gisirikari, ugomba gukorana bya hafi na FDLR.

Ikindi cyihutirwa ngo uwo muntu azaba ashinzwe, ni ukugura ibikoresho bya gisirikari byinshi kandi bigezweho, dore ko ngo babonye n'abanyamahanga biyemeje kubafasha muri icyo gikorwa cyo kuzigura no kuzigeza mu birindiro bya FDLR.

Hari abavuga ko bahagarariye impunzi muri Kongo-Kinshasa, Zambiya na Australia, nabo bahawe ijambo kuri'zoom', bemeza ko izo mpunzi ngo nazo zigiye 'kwitanga kurushaho' mu gukorana na FDLR, ngo kuko ari yo mizero yo gutaha mu Rwanda 'bemye'.

Ikindi, nk'uko tubikesha uwari muri iyo nama, ngo FDU-INKINGI na Jambo Asbl bigiye gufasha FDLR gushaka ibindi bihugu nibura bibiri(2) byiyongera kuri Kongo-Kinshasa, byababera'base arrière', ni ukuvuga aho FDLR izajya itera iturutse, ikanahahungira igihe biyisaba gusubira inyuma.

Nubwo ariko bigamba ibikorwa by'ubugambanyi ndetse bakanahishura ko hari abayibashyigikiyemo, ntibabuze no kugaragaza impungenge z'uko ngo' ubutegetsi bwa FPR-INKOTANYI' bufite amaboko akomeye hirya no hino ku isi, dore ko ngo hari aho bajya gutakamba ariko ijwi ryabo ntiryumvikane, ahubwo bagashishikariza impunzi z'Abanyarwanda gutaha ku neza.

Ntawe unanira umushuka, ahubwo ananira umuhana koko! Izi ngumba z'amatwi ntizishaka kumva inama zigirwa yo gusubira mu gihugu ku neza, mu gihe nyamara hari bagenzi babo ibihumbi n'ibihumbi bahisemo kwitahira mu mahoro, kuko babonaga ko imyaka ibaye myinshi cyane iby'intambara byaraheze mu nzozi.

Nyamwanga kumva nyiyanze no kubona ariko. Ngaho Ingabire Victoire nakomeze abashore mu ntambara muzashiriramo, we yirira ifiriti na mayoneze i Kigali.

Ngaho nimwiyahure, kuko uwabatsinze na mbere hose ntaho yagiye, ahubwo imbaraga yazikubye kenshi mu buryo mutatekereza.

Mwatsinzwe mugifite igihugu n'ubutegetsi, ubu mukerakera rero sibwo mwagira icyo mwigezaho.

Ikindi, ubumwe bw'Abanyarwanda bumaze gushinga imizi. Ntibuzaha icyuho rero inyangabirama za Jambo/FDU/FDLR n'undi wese uwashaka kubuhungabanya.

The post Rwa rubyaro rw'abajenosideri rwakoranaga na FDLR rwihishwa, noneho rubishyize ku mugaragaro appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/rwa-rubyaro-rwabajenosideri-rwakoranaga-na-fdlr-rwihishwa-noneho-rubishyize-ku-mugaragaro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwa-rubyaro-rwabajenosideri-rwakoranaga-na-fdlr-rwihishwa-noneho-rubishyize-ku-mugaragaro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)