RwandAir ihanze amaso isoko ry'abazitabira imikino Olympique i Paris - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ingendo RwandAir yatangije muri Kamena umwaka ushize, aho indege zayo zijya i Paris inshuro eshatu mu cyumweru. Ni ingendo zabaye umuhuza mwiza hagati ya Afurika n'u Burayi aho abo mu Burasirazuba, Uburengerazuba, Amajyepfo ndetse na Afurika yo Hagati baca i Kigali bagiye i Paris.

Iyi sosiyete ni yo yonyine muri Afurika ikora ingendo zerekeza i Paris nta handi ihagaze bigafasha Abanyafurika benshi koroherwa no kwererekeza mu bice binyuranye by'u Burayi banyuze mu mujyi wa Paris ufatwa nk'uw'amateka kuri uriya mugabane.

Muri iki gihe kingana n'umwaka gishize RwandAir yakoze ingendo zirenga 150 zerekeza i Paris ndetse n'abagenzi ijyanayo bakomeza kwiyongera ariko biba akarusho cyane muri ibi bihe by'imyiteguro y'imikino Olympique izabera muri uwo Mujyi, kuko biteganyijwe izatuma umubare w'abagenzi RwandAir ijyana i Paris wiyongera.

Abanyafurika benshi berekeje muri iyi mikino baciye i Kigali kugira ngo boroherwe n'urugendo.

Umuyobozi wa RwandAir mu Bufaransa, Higiro Deogratias, yavuze ko iyi sosiyete ikomeje kubona isoko ry'ingendo zigana i Paris kandi ko ari n'umusanzu mu kubaka ubuhahirane ku rwego rw'Isi.

Ati 'Dutewe ishema no gutera iyi ntambwe ikomeye ndetse n'ingendo za RwandAir hagati ya Paris na Kigali zikomeje kugenda neza. Iki cyerekezo cyabaye ingenzi cyane mu kwagura imigenderanire yacu n'ibindi bice by'Isi kandi bigaragaza uburyo turajwe ishinga no gutanga serivise ntagereranywa z'ingendo ku bakiliya bacu."

Yakomeje avuga ko isoko mu Bufaransa rikomeje kwaguka kuri iyi sosiyete ndetse ko yabaye ikiraro ku nyungu ibihugu byombi bihuriyeho haba iz'ubucuruzi, ubukererugendo ndetse no gusangira ibijyanye n'umuco.

Indege ya RwandAir iva i Kigali buri wa Kabiri, buri wa Kane na buri wa Gatandatu saa 00:50 za mu gitondo ikagera ku Kibuga cy'Indege cya Charles de Gaulle i Paris saa 09:30 za mu gitondo uwo munsi.

Mu ngendo zigaruka RwandAir iva i Paris saa 09:30 z'ijoro buri wa Kabiri, buri wa Kane, na buri wa Gatandatu ikagera i Kigali mu Rwanda, saa 06:00 za mu gitondo bukeye bwaho.

Abagenzi ba RwandAir kandi bahabwa uburyo bunoze bwo gutwara imizigo aho abagenda mu myanya isanzwe bemererwa imizigo ibiri buri umwe ufite ibiro 23 naho mu myanya y'icyubahiro bakemererwa imizigo itatu na yo umwe ufite ibiro 23.

RwandAir ni imwe muri sosiyete z'ubwikorezi bwo mu kirere zikura ku muvuduko ushimishije ndetse ikabifatanya no kuzamura ubukerarugendo bw'u Rwanda. Ifite indege 14 zijya mu byerekezo 24 ku mugabane wa Afurika, u Burayi no mu Burasirazuba bwo Hagati.

RwandAir imaze kuba ubukombe mu ngendo zihuza Abanyafurika n'Umujyi wa Paris
Umwaka urashize RwandAir itangiye kwerekeza i Paris nta handi inyuze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-ihanze-amaso-isoko-ry-abazitabira-imikino-olympique-i-paris

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)