Schadrack Uwizeyimana wiyita Pastitoro, ikihebe karundura akaba n'umujura noneho yakamejeje #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahindagura amazina nk'ikihebe: Byinshi kuri 'Pasteur' , umusambanyi akaba n'igisahiranda cyiyemeje gucucura Abanyarwanda

Twebwe twari tumenyereye ko abatekamutwe, ibisambo ndetse n'abajura baba abadakijijwe, ubu rero n'abihaye Imana badutse nk'abambuzi bashukana ku mbuga nkoranyambaga; umwe muri abo ba rusahurira mu nduru ni uwiyita Pasteur Schadrack Uwizeyimana, ikigarasha kimaze imyaka irenga 10 kizerera mu Mujyi wa Dalas uherereye i Texas ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Iki kihebe, umushukanyi, indyarya, umunyamabi yose ashoboka, ku munsi wa mbere w'uyu mwaka yarifashe ajya kuri YouTube maze mu gisa nk'urwenya rwa byenda gusetsa atangaza ko ashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, igihugu yavuyemo nabi cyane nyuma yo gukorera Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye ibyaha ndengakamere birimo ubujura bushukana, gusambanya abana, kubiba amacakubiri n'ibindi bitandukanye.

Tugarutse inyu mu bwana bwe ndets en'amabyiruka ye, abiganye n'uyu Uwizeyimana bose bahuriza ku kumugaragaza nk'umuntu wari umuhezanguni mu byo yakoraga byose kuva mu bwana bwe. Umwe muri abo waganiriye na MY250TV (urubuga dukesha iyi nkuru) yagize ati: 'Yari umuntu ugoranye cyane, yatubibagamo amacakubiri akaturyanisha ubundi ukabona ari byo bimushimishije.'

Uyu muhezanguni yavutse mu mwaka wa 1967, avukira mu yari Komini Rushashi (ubu ni mu Karere ka Gakenke ho mu Ntara y'Amajyaruguru), ni mwene Kanyandekwe na Nyiramahe nk'uko inshuti ze zo kuva mu buto zabiduhamirije.

Izi nshuti za Uwizeyimana zitangaza ko akivuka aba babyeyi bamwise Nizeyimana Schadrack gusa ngo bitewe n'uburyo yabyirutse ari igihaze cyananiye ababyeyi yarangije amashuri yisumbuye yaramaze kwiyita Uwizeyimana Schadrack; iri zina akaba ari ryo rigaragara ku mpamyabumenyi.

Iki kihebe kibigaragaza kinabyirata, kimara kugera muri Amerika kiyise 'Paixguerre Uwizeyendiho', amazina ahindagura agamije gusibanganya ibimenyetso ku byaha adasiba gukorera uwo bamenyanye wese nk'uko abamuzi babihamya.

Amashuri yisumbuye yayize muri College Adventiste de Gitwe, ishuri ricungwa n'Itorero ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi ahantu yakabaye yarakuye ubumenyi n'ubwitonzi, yayashoje mu mwaka wa 1989 aho yize mu ishami nderabarezi (Normale Primaire).

Isoko y'amakuru yacu iri mu bazi neza uyu muhezangu itangaza ko amaze gusoza amasomo nderabarezi itorero ry'Abadivantisti ryamuhaye 'buruse' yo kwiga ivugabutuma (Theology) muri Kaminuza y'Abadivantisiti yo muri Afurika yo hagati (UAAC).

Uwizeyimana yiyita ko ari 'Pasitoro' mu gihe nyamara uwo mwambaro atize awambara nk'uko bisobanurwa n'ababanye nawe, nk'urugero akimara kurangiza ariya masomo y'ivugabutuma itorero ryamuhaye inshingano zo kwigisha abakristo ariko azamburwa igitaraganya.

Abigarukaho, Dr. Ndayisenga Wilton, umushakashatsi akaba n'umwarimu wa kaminuza wiganye n'uyu muhezanguni akaba n'umwizera-Mana mu itorero ry'Abadivantisiti, yigeze kubwira umuyoboro wa YouTube witwa Urugano TV ati: 'Yazanye inyigisho z'ubuyobe ashaka kuzinjiza mu bizera bituma itorero rimuhagarika (…) Kuri Schadrack ahakagiye ubwenge hagiye igifu.'

Akomeza asobanura ko akimara kwirukanwa Uwizeyimana yahise asendera nuko yigira inama zo gushinga itorero ryakoreraga mu cyuka ari nako yarikoreshaga ashaka kubiba amacakubiri ashingiye ku moko mu Banyarwanda, gusa ngo ribuze abayoboke yagiye kuyobereza uburari mu burezi n'ubwo nabyo byamunaniye.

Abazi uyu muhezanguni bagaragaza ko mu mwaka wa 2009 yatangije 'Ishyirahamwe Rigamije Kunganira Uburezi kuri Bose Imanzi â€" A.C.E.T. / IMANZI' aribera umuvugizi mu by'amategeko mu gihe uwitwa Nyirabuhoro Fatuma Fanny yari umuvugizi wungirije.

Iri shyirahamwe ngo ryatangije ishuri ryisumbuye ariko rihura n'urusobe rw'ibibazo ryashowemo n'uyu Uwizeyimana aho yarikoresheje mu kwaka amamiliyoni y'urunguze (Bank Lambert) ndetse no gutuburira ababyeyi bari bafite abana muri ririya shuri abaka amafaranga.

Hirya y'ibyo umuhezanguni Uwizeyimana ngo yigabye mu bana b'abakobwa bigaga kuri ririya shuri maze abenshi arabasambanya karahava â€" ibi bibazo byose biri mu byatumye uyu muhezanguni ava mu Rwanda kibuno mpa amagarunyuma yo kumenya ko yakorwagaho iperereza ngo aryozwe ibyo byaha.

Abamuzi basobanura kandi nyuma y'uko ahunze u Rwanda ibibazo yari yarateye birimo umurengera w'amadeni yafashe mu runguze mu izina rya ririya shyirahamwe yasize abyikoreje Madame Nyirabuhoro, ibintu byatumye ishyirahamwe risenyuka burundu, gusa magingo aya hari umubare munini w'imanaza uyu mugabo agomba kuburana kuri ibyo byaha byose.

Uwizeyimana ni umwe mu bandi bahezanguni biyita 'abakozi b'Imana' ubundi bakihisha muri uwo mutaka bahakana ari nako banapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni ibintu akorera ahanini ku muzindaro rutwitsi wa YouTube yashinze ngo ujye umufasha gucengeza amatwara ye mu Banyarwanda.

Abakurikira ibyo uyu muhezanguni avuga bagaragaza ko ibyaha byo kubiba amacakubiri, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi abikora binyuze mu kugoreka imwe mu mirongo ya bibiliya â€" ibintu bishimangira ko ari mu buyobe ndetse ko akorera satani aho kuba Imana nk'uko abibeshya abamukurikira buhumyi.

Umwe mu batangabuhamya yabwiye MY250TV ati: 'Uyu mugizi wa nabi watangiye yiga uburezi bikamunanira, akiga ivugabutumwa rikamunanira, yajya mu gushinga amashuri nabyo bikamunanira yishuka ko politike ari yo azashobora!'

Ni mu gihe ku rundi ruhande, ababana na Uwizeyimana muri Amerika batangaza ko yamaze kwiyunga ku bigarasha byibumbiye muri RNC â€" umutwe w'iterabwoba umaze imyaka 14 ugerageza kumena amaraso mu Rwanda aho by'umwihariko wagabye ibitero bya za gerenade byahitanye inzirakarengane z'Abanyarwanda 14 bikomeretsa abarenga 400 hagati y'umwaka wa 2010 n'uwa 2014.

Abanyarwanda by'umwihariko ababa mu mahanga bararye bari menge kuko uyu rusahurira mu nduru nta kindi agamije kitari ukubarya utwabo nk'uko izindi nyangabirama zose zagiye zibigenza zibeshya ngo ziri gukusanya imisanzu yo gukoresha mu kwiyamamariza kuyobora u Rwanda maze bikarangira ayo mafaranga ziyahekenye.

The post Schadrack Uwizeyimana wiyita Pastitoro, ikihebe karundura akaba n'umujura noneho yakamejeje appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/schadrack-uwizeyimana-wiyita-pastitoro-ikihebe-karundura-akaba-numujura-noneho-yakamejeje/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)