Shelter Afrique yacyeje ibyo u Rwanda rukora mu kugeza amacumbi aciriritse kuri bose - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umubare w'abatuye Isi uriyongera umunsi ku wundi, bakarushaho kwimukira mu mijyi ibyongera ubukana b'ibura ry'inzu ziciriritse.

Iteganyamibare ry'u Rwanda rigaragaza ko mu 2050 abaturage bazaba bageze kuri miliyoni 22.1 mu gihe hazaba hubwatswe inzu zirenga miliyoni 5.5 zo kubatuzamo.

Indi mishinga yatanze icyizere cyo kubona amacumbi aciriritse harimo Bwiza Riverside Homes, Gahanga Riverside City, Bumbogo Housing Estate, Rugarama Park Estate, imidugudu ya Girinzu, imidugudu ya Imara Properties n'indi igenda yubakwa.

Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Shelter Afrique, Dr Chii Patience Akporji ubwo yari mu nama rusange ya 43 yayo, kuri uyu wa 11 Kamena 2024, yagaragaje ko gahunda zitandukanye u Rwanda rwashyizeho zigamije guteza imbere amacumbi aciriritse, zigaragaza icyizere ko intego igihugu cyihaye zizagerwa.

Ati 'Nzi neza ko u Rwanda ruri gukorana na Banki y'Isi hamwe n'izindi banki mpuzamahanga mu gushyiraho uburyo bwo gushora imari muri gahunda y'imyubakire bizateza imbere sosiyete z'iyongeramari ku nguzanyo yo kubaka inzu.'

Yahamije ko imiyoborere myiza irangwa mu Rwanda ari kimwe mu bizatuma kugera ku ntego yo kubonera abaturage bose amacumbi ajyanye n'ubushobozi bwabo byoroha.

Ati 'Imiyoborere y'u Rwanda no guhanga ibishya muri iyi ngeri, gukoresha ingufu zisubira mu bikorwa by'ubwubatsi n'urwego rukomeye rwo gutera inkunga imishinga y'ubwubatsi irengera ibidukikije, ndetse no guhanga uburyo bushya bwo gutera inkunga iyi mishinga, kugera kuri iyi ntego ntibishobora kunanirana.'

Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, wanahise afata umwanya w'Umuyobozi Mukuru w'Inama Rusange ya Shelter Afrique yatangaje ko u Rwanda rworohereza abashoramari kwinjira ku isoko, bahabwa amazi n'amashanyarazi n'ibindi bikenewe ahagiye kubakwa.

Ati 'Guverinoma yinjiramo igiye gutanga ibyorohereza abashoramari, nk'ibibanza iyo ari umushoramari munini, gusonerwa imisoro, guhabwa ibikorwa remezo.'

'Ikindi dukora mu kurinda ko umuguzi ahendwa, twemeranya mbere yo kubaka igiciro inzu izagurwaho. Rero mbere yo kwemera guha ubutaka bw'ubuntu uwubaka, bagomba kubanza kwemera ibiciro tukabyemeranyaho tugendeye ku gisobanuro cyo kuba inzu iciriritse.'

Muri rusange inzu ibarwa ko iciriritse mu gihe uyikodesha cyangwa uwishyura inguzanyo yayihaweho atishyura arenga 30% ugereranyine n'ayo yinjiza.

Umuyobozi Mukuru wa Shelter Afrique, Thierno-Habib Hann yahamije ko mu bihe biri imbere bazashinga ikigo gitanga serivisi z'iyongeramari ku nguzanyo yo kubaka inzu kizajya giha inguzanyo amabanki kugira ngo abashe kuguriza abaturage bashaka kugura cyangwa kubaka inzu bazishyure mu gihe kibarirwa mu myaka ibarirwa hagati ya 20 na 30.

Kuva mu 1982 Shelter Afrique yashingwa, imishinga yahaye u Rwanda inguzanyo zo kubaka inyubako zo guturamo irenga miliyoni 68.5$, amafaranga yagiye mu bikorwa bya Leta cyangwa mu bikorera.

Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Shelter Afrique, Dr Chii Patience Akporji yagaragaje ko u Rwanda ari indashyikirwa mu gushakira abaturage amacumbi aciriritse
Minisitiri Dr Jimmy Gasore yagaragaje ko nta mushoramari ushobora kunama ku baturage
Abashinzwe imiturire mu bihugu bitandukanye n'abashoye imari muri iyi ngeri bari kwigira hamwe uko amabanki yabaha inguzanyo ihendutse
Inama rusange ya 43 ya Shelter Afrique yitabirwa n'abaturuka mu bihugu 44
Meya w'Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva yari mu bitabiriye iyi nama

Amafoto: Herve Kwizera




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/shelter-afrique-yacyeje-ibyo-u-rwanda-rukora-mu-kugeza-anacumbi-aciriritse-kuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)