Skol yamuritse inzoga yise Virunga Silver i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

SKOL imaze kuba ubukombe mu Rwanda, yakoze ibirori by'agatangaza yamurikiyemo inziga yitwa 'Virunga Silver' hanatangizwa umurongo wo gushyira ku isoko izi nzoga z'abanyabirori.

Ibi birori byabaye mu ijoro ryakeye tariki ya 07 Kamena 2024 kuri Mundi Center, byitabiriwe n'abarenga 500, basogongera kuri iki cyo kunywa cy'akataraboneka cy'uruganda rwa SKOL.

Nta rungu ku bitabiriye kuko basusurukijwe n'abavanzi b'umuziki bo muri Afurika y'Epfo [DJs], Soul Nativz, bafatanije n'abo mu Rwanda ari bo DJ Sonia na DJ Fiston. Batumye abantu barushaho kwishimira iyi nzoga, babyina basabana.

Iki kinyobwa cya Virunga Silver cyakomeje kwirahirwa, dore ko gifite umwihariko wo kuba umwimerere ijana ku ijana - nta sukari yigeze yongerwamo. Gikozwe mu ruvange rwiswe 'Citra' bituma irushaho kumara icyaka no kwizihira abayisoma.

Ubu izi nzoga zose za Virunga zamaze kugera ku isoko, ikaziye imwe ikaba irimo amacupa 24 aho rimwe rimwe rifite sentilitiro 33. Igiciro cy'iyi nzoga ni 800 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa Skol, Eric Gilson yagarutse ku budasa bw'iyi nzoga. Yagize ati: 'Iyi nzoga nshya ya Virunga Silver, ibumbatiye ubwiza bwacu bwo ku rwego rwo hejuru. Isobanuye umuhate dufite mu gukorera abakiliya bacu inzoga z'akataraboneka;

Ntewe ishema ko uru rugendo twarutangiye kandi nshimiye itsinda rigari rya Skol ku bw'iyi ntambwe yerekeza ahazaza. Dutewe icyubahiro no kuyibamurikira, biterekana gusa umurava mu gukora ibyiza ariko binerekana guhanga udushya no kumenya guhitiramo ibikwiriye abakiliya bacu.'

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Skol, Marie Paule Niwemfura yagize ati: 'Kumurika Virunga Silver ni agahigo kadasanzwe, twifuje gukora ibirori byo kubamurikira Virunga Silver kandi twishimiye uko mwayakiriye.'

Iki kinyobwa ni icy'abanyabirori nk'uko byagarutsweho. Ibikorwa byo kwamamaza Virunga Silver bizakomeza mu nguni zitandukanye z'igihugu.

Virunga Silver yitezweho guhindura ibihe by'ibirori abantu bari kwinjiramo muri iyi mpeshyi 'Summer'. Ku bindi birambuye washaka kumenya kuri iyi nzoga, wabasura kuri Instagram aho bitwa: @virungabeverages.

Ibinyobwa bya Virunga bifite umwihariko wo kuba byihariye kandi bikananyura ababisomyeho. Ibirori byo kumurika iyi nzoga nshya y'uruganda rwa SKOL, byashimangiye umwihariko n'ubudasa bw'ikinyobwa n'uburyo gifasha abantu kwizihirwa no gusabana.

Virunga Silver yasangiwe hanerekanwa Virunga Gold na Virunga Mist zimwe mu nzoga zihariye mu birango byazo bishyaVirunga Silver yamaze kugera ku isoko yamuritswe mu birori by'agatangaza isogongerwa n'abanyabiroriByari ibyishimo ku buyobozi bwa Skol ubwo hamurikwaga Virunga Silver inzoga ifite umwihariko Abasogongeye iki kinyobwa bemeje ko ari icy'ibirori kandi kigafasha abantu kwidagadura no gusabana Umuyobozi Mukuru wa Skol yavuze ko iki kinyobwa cyerekana umuhate iki kigo gifite mu gukora ibinyobwa byihariye ku isokoHari abavanzi b'umuziki mu ngeri zitandukanye harimo n'abavuye mu gihugu cy'Afurika y'EpfoByari bishyushye ku mugoroba muri Mundi Center ahahuriye abakunzi ba Skol berekwa inzoga nshya za Virunga by'umwihariko iyitiriwe ifeza [Silver]DJ Sonia, DJ Fiston bari mu batanze ibyishimo mu gihe mu bitabiriye harimo DJ Pius na DJ Toxxyk

KANDA HANO UREBE AMAFOTO YOSE

AMAFOTO: NGABO SERGE-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143810/skol-yamuritse-inzoga-yise-virunga-silver-inerekana-mu-isura-nshya-virunga-gold-na-virunga-143810.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)