Sosiyete sivile yasabye Leta kwemerera abangavu gufata imiti yo kuboneza urubyaro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi miryango kandi isaba ko hashirwaho itegeko ryihariye riha inshingano ababyeyi, abarezi, Leta mu kurinda abangavu no kwigisha bigahera mu rugo.

Imibare y'abangavu baterwa inda ikomeza kwiyongera, ndetse bigatungurana cyane kuko harimo n'abazitwara bafite kuva ku myaka 10 kuzamura.

Raporo y'Umuryango AJPRODHO-JIJUKIRWA igaragaza ko ikibazo cy'abana baterwa inda zitateganyijwe kigihangayikishije kuko abana babyaye bahita bava mu mashuri, abandi imiryango yabo ikabatererana.

Amategeko y'u Rwanda ateganya ko mu gihe umuntu ataruzuza imyaka 18, agomba kugenda aherekejwe n'umubyeyi we cyangwa umurera kugira ngo ngo ashobore guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro.

Ubusanzwe amategeko y'u Rwanda avuga ko umwana ari umuntu utaruzuza imyaka 18 y'ubukure.

Ingingo ya 133 y'Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange irimo igika kivuga ko 'Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y'abana bafite nibura imyaka 14 nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa.'

Umuyobozi Mukuru wa HDI, Dr Kagaba Aflodis yabwiye IGIHE ko iri tegeko rikwiye guhinduka kuko rituma abana badahabwa uburenganzira bwo kwihitiramo ahazaza h'ubuzima bwabo.

Ati 'Umwana n'ubundi niba akora imibonano mpuzabitsina, wamufasha kugira ngo ntimuteze ibibazo kuko iyo bamaze gutwita bava mu ishuri, hari igihe n'imiryango yabo ibirukana kubera ko tugifite imiryango ikibaha akato. Twe turabishyigikiye rwose ko itegeko ryahinduka.'

'Byafasha byinshi cyane, byafasha ko umwana ashobora gufata icyemezo gikwiye mu gihe gikwiye, byamufasha kudatwita igihe kitari cyagera kuko iyo turebye abantu bapfa bifite aho bihuriye no gutwita, abana usanga umubare uri hejuru kuko imibiri yabo iba itari yagira ubushobozi bwo kwihanganira inzira yose yo kubyara agakomeza akomeye. Ni yo mpamvu gushyiraho uburyo bwo kubafasha ni byo tugomba gushyiramo ingufu; kubigisha no kubaha uburyo bushobora gutuma birinda gusama igihe kitari cyagera.'

Dr Kagaba avuga ko iyo harebwe imibare y'abakobwa batwara inda usanga yiganje mu bafite kuva ku myaka 15, bityo abahabwa uburenganzira bwo kuboneza urubyaro nta mananiza bikaba byahera ku bafite imyaka 15 ariko no munsi yayo muganga agafata uburenganzira bwo gufata icyo cyemezo.

Ati 'Niba umwana abikeneye [kuboneza urubyaro] ni ukuvuga ngo arabikeneye nyine, ashobora kuba afite 12, undi ashobora kubikenera afite imyaka 14, ni ukuvuga ngo iyo umwana ashobora gukora imibonano mpuzabitsina ni ngombwa ko afashwa ntasame.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah aherutse kubwira IGIHE ko umwana w'imyaka 15 aba atakivuriza ahavurirwa abana.

Ati 'Abantu dusabira ni abantu b'imyaka 15, kwa muganga umwana w'imyaka 15 ntabwo aba akivuriza mu mavuriro y'abana [pediatrie], ntabwo aba akivuriza mu bana, yivuza mu bantu bakuru. Kwa muganga umwana w'imyaka 15 aba yakuze."

Yanagaragaje ko ku zindi ndwara ababyeyi benshi bashobora guherekeza abana bakabajyana kwa muganga ariko indwara zifite aho zihuriye n'ubuzima bw'imyororokere n'izifata mu myanya ndangagitsina usanga abanyeyi batabiganira n'abana babo.

AJPRODHO-JIJUKIRWA igaragaza ko 'kugira ngo inda zitateganyijwe zigabanyuke, gahunda zo kuboneza urubyaro zigomba gutangwa nta mananiza ku bakobwa b'ingeri zose n'abahungu bose hatitawe ku kigero cy'imyaka.'

Abahanga mu by'ubuvuzi bemeza ko gukurikirana umubyeyi w'imyaka 16 biri mu bigoye cyane kuko nyababyeyi ye iba ari ntoya, iba icikagurika, iva ku buryo bahurira n'ibibazo byinshi mu rugendo rwo kubyara.

Iyi miryango isaba ko inyigisho zijyanye n'ubuzima bw'imyororokere zihabwa urubyiruko rukiri mu mashuri zishyirwamo imbaraga, kandi umuryango nyarwanda ugahugukira kuganiriza abana ubuzima bw'imyororokere.

Imiryango itari iya leta kandi isaba ko hakongerwa ingamba zokurwanya ubukene mu rubyuriko, kwigisha abana babakobwa kwihagararaho bifatira ibyemezo, kwigisha mu mashuri gukoresha neza imbuga nkoranyambaga no kurwanya ba abagabo bashukisha abana ibintu bazwi nka ba 'sugar daddy'.

Imiryango itari iya Leta yasabye impinduka mu mategeko hagamijwe kugabanya inda ziterwa abangavu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-itari-iya-leta-yasabye-ivugururwa-ry-amategeko-hagamijwe-kugabanya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)