SPENN yatangije uburyo bushya bwo kwishyura abantu benshi icyarimwe bwa "Bulk Payment" - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo buryo bushya bwitezweho koroshya serivisi zo kwishyurana hifashishijwe SPENN bwiswe 'SPENN Flow', bukazafasha mu kwihutisha izo serivisi ndetse no kunoza imikorere yazo mu nzego zitandukanye.

Umuyobozi wa SPENN Rwanda, Julius Karake, yagaragaje ko bishimiye ayo mavugurura akomeje gukorwa, agamije koroshya serivisi zo guhererekanya amafaranga.

Yagize ati 'Muri SPENN dufite ubushake bwo koroshya ihererekanya ry'amafaranga, abacuruzi ndetse n'ibigo bitandukanye bishobora kwifashisha SPENN bikushyura abantu benshi icyarimwe kuri mobile money cyangwa se kuri Banki zose zo mu Gihugu.'

Ku ruhande rw'Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi n'Iyamamazabikorwa, Ingabire Angelique, yagaragaje ko intego za SPENN ari ugutanga serivisi nziza, zihuse kandi zihendutse.

Ati 'Intego zacu ni ugutanga serivisi nziza kandi zikagera kuri buri wese. SPENN Flow, uburyo bufasha abacuruzi kwishyura abakozi benshi cyarimwe, n'igisubizo mugukoresha umwanya neza w'abacuruzi ndetse n'ibigo bikora transactions nyinshi ku munsi.

Ubu buryo bushya buzafasha abakora ishoramari gukusanya ubwishyu mu bakiliya babo hakoreshejwe uburyo buzwi nka 'SPENN Merchant QR', bufasha kandi ubukoresha kugenzura ibikorwa byo guhererekanya amafaranga aho yaba ari hose ku Isi no gusuzuma ibikorwa byose byakozwe n'impamvu yabyo.

Gukoresha ubwo buryo kandi bishobora gufasha ubukoresha mu kwizigamira kuko nibura ushobora kubona 4% ku mwaka by'ayo wizigamiye, kugenzura uko ishoramari ryawe ryinjiza igihe cyose n'aho waba uri hose.

Uretse ubwo buryo ariko kandi SPENN yatangije uburyo bufasha abayikoresha "SPENN Connect" kuba bakwishyura ibicuruzwa baguze kuri Internet na serivisi zitangwa hifashishije ikoranabuhanga nko kuri Vuba Vuba, Yego, Olado n'ibindi byinshi.

SPENN isanzwe ifite uburyo bukoreshwa n'ibigo cyangwa amasosiyete atandukanye igihe bashaka kwishyura abantu benshi icyarimwe buzwi nka 'Bulk Payment' ari nabwo bwavuguruwe.

Kugira ngo umuntu abashe gukoresha SPENN asabwa gusa kumanura [download] Application yayo kuri Play Store cyangwa App Store, ku bafite telefone zigezweho, bakiyandisha bakoresheje indangamuntu na nimero ya telefone gusa.

Abafite telefone zisanzwe bo bashobora gukoresha serivisi za SPENN bakanze *580# mu gihe baba bariyandikishije bakoresheje Application cyangwa banyuze ku mu-agent wa SPENN.

SPENN yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2018 ndetse ikaba ikorera no mu bindi bihugu birimo Tanzania, Zambia, Nigeria n'ahandi.

Umuyobozi wa SPENN Rwanda, Julius Karake, yagaragaje ko bishimiye ayo mavugurura akomeje gukorwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/spenn-yatangije-uburyo-bushya-bwo-kwishyura-abakozi-cg-abantu-benshi-icyarimwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)