Srinath Vardineni yatorewe kuyobora Rotary Club Kigali Cosmopolitan - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muyobozi yahawe izi nshingano mu muhango wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 23 Kamena 2024 muri Kigali Convention Centre. Ni umuhango kandi witabiriwe na Ambasaderi w'u Buhinde mu Rwanda, Nilratan Mridha.

Rotary International ni Umuryango Mpuzamahanga utari uwa Leta ukora ibikorwa by'ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gushyigikira serivisi ziteza imbere imibereho myiza y'abaturage nk'amazi meza, kurwanya indwara z'ibyorezo no gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.

Nyuma yo kwimikwa, Umuyobozi mushya wa Rotary Club Kigali, Srinath Vardineni yatangaje ko agiye gushyira imbaraga mu mishinga myinshi irimo kuvura amenyo abana barenga 3000.

Yagize ati 'Dufite imishinga ine ikomeye tuzakora ariko tuzita cyane mu buzima, aho tuzatanga ubuvuzi bw'amenyo ku bana 3000 cyangwa 4000. Ikindi tuzakorana cyane na Rotary Club zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bikorwa bitandukanye.'

Vardineni yageze mu Rwanda mu 2003, aho uretse mu bikorwa bye bitandukanye asanzwe azwi cyane mu mukino wa Cricket, cyane ko ari umwe mu bawutangije mu Rwanda ndetse n'ubu bakiwurimo kuko ari umubitsi w'inama y'ubutegetsi y'iri shyirahamwe.

Yakomeje avuga ko ari amahirwe akomeye kuri we kuko nubwo yari asanzwe mu bikorwa bimuhuza na sosiyete ariko uyu mwanya uzamufasha mu kuyinjiramo neza.

Ati 'Nsanzwe mu bikorwa bitandukanye bimpuza na sosiyete ariko kuri iyi nshuro bizamfasha kugera ku baturage neza no gukomeza gufasha Leta kubaka igihugu. Nageze inaha mu myaka 22 ishize u Rwanda rwahindutse ndeba rero dukwiye kuguma muri uwo murongo.'

Rotary Club Kigali Cosmopolitan ni club nshya imaze amezi atatu ishinzwe ishibutse mu zisanzwe nka Kigali Seniors na The elders. By'umwihariko igizwe n'abanyamuryango batandukanye biganjemo abaganga, ababaruramari ndetse n'aba-Engineers.

Iyi Club ni imwe muri 12 zigize Rotary Club Rwanda nayo ibarizwa muri Rotary Club District 9150. Iyi yashinzwe mu 1982, igizwe n'ibihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Cameroun, Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Repubulika ya Centrafrique, Tchad na Sao Tomé-et-Principe.

Rotary Club ni umuryango udaharanira inyungu ukora ibikorwa by'ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gutanga amazi meza ku baturage, kurwanya indwara z'ibyorezo zirimo nk'imbasa no gutanga umusanzu mu bikorwa byose bigamije guteza imbere sosiyete.

Ubwo Srinath Vardineni yimikwaga ku buyobozi bwa Rotary Club Kigali Cosmopolitan
Umuyobozi mushya wa Rotary Club Kigali, Srinath Vardineni yatangaje ko mu mwaka yatorewe azita ku mishinga ine ikomeye
Ambasaderi w'u Buhinde mu Rwanda, Nilratan Mridha ni umwe mu bitabiriye uyu muhango
Srinath Vardineni asanzwe azwi mu mukino wa Cricket mu Rwanda
Uyu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre
Muri uyu muhango hatanzwemo ibihembo bitandukanye birimo n'itike y'indege ijya Dubai
Akanyamuneza kari kose ku banyamuryango ba Rotary Club Kigali Cosmopolitan

Amafoto: Kasiro Claude




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/srinath-vardineni-yatorewe-kuyobora-rotary-club-kigali-cosmopolitan

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)