Stade Amahoro iratashywe! Rayon Sports na APR FC zizacakirana bayifungura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'imyaka irenga ibiri ivugururwa, Satde Amahoro iratahwa kuri uyu Gatandatu aho umukino uyifungura uzahuza Rayon Sports na APR FC.

Mu ntangiriro za 2022 nibwo iyi Stade yakiraga ibihumbi 25, sosiyete y'ubwubatsi y'abanya-Turikiya, SUMMA yatangiye kuyivugurura ikazajya yakira abantu ibihumbi 45.

Ubu imirimo yo kuyivugurura yararangiye ndetse ikaba igomba gutahwa tariki ya 15 Kamena 2024.

Umukino uzakinirwamo bwa mbere ukaba ari umukino ugomba guhuza amakipe abiri y'amakeba mu Rwanda, Rayon Sports na APR FC.

Iyi Stade kandi byitezwe ko izakira ibirori byo kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Ni naho byitezwe ko ari ho Perezida wa Repubulika y'u Rwanda azarahirira, ni nyuma y'amatora azaba muri Nyakanga 2024.

Stade Amahoro kandi ikaba izakira igikombe cy'Isi cy'abahoze bakina ruhago kizabera mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka.

Iyi Stade yazamuwe hejuru aho hongeweho ikindi gice, ni inyubako isakaye hose ahicarwa n'abantu usibye mu kibuga gusa kuko ari byo amategeko ya FIFA agena ko ubwatsi bugomba kubona izuba kugira ngo butangirika.

Nk'ibisanzwe nk'uko byari bimeze mbere ni ikibuga cy'ibyatsi ariko ubu babuvanze na tapis bizwi nka "Hybrid"

Ni umushinga ugizwe n'ibindi bice birimo Petit Stade na Paralympique; zombi zamaze kuvugururwa ku buryo ziri ku rwego mpuzamahanga. Inyuma ya Stade Amahoro hakaba harubatswe ikibuga cy'imyitozo.

Stade Amahoro isakaye hose
Ni ubwatsi buvanze na tapis
Ikibuga cy'imyitozo kiri inyuma
APR na Rayon Sports ni zo zizayifungura



Source : http://isimbi.rw/siporo/Stade-Amahoro-iratashywe-Rayon-Sports-na-APR-FC-zizacakirana-bayifungura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)