Studio ya 'Royal FM' mu isura n'ikoranabuhanga bidasanzwe (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byatumye iyi radio iba imwe mu za mbere zifite iri koranabuhanga rigezweho mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, mu gihe kandi imaze iminsi mu mavugurura yatumye ubwiza bwa 'studio' ikoreramo butangarirwa na benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Umuyobozi wa Royal FM Group, Prof. Simon Gicharu yagize ati, "Muri Royal FM, ntituri gushyira mu bikorwa ikoranabuhanga rigezweho gusa ahubwo turi guhanga umwuga wa radio mu Rwanda bundi bushya dukoresheje sisitemu zigezweho nka Lawo, MultiCAM, AVT, Ravenna na AES67, duhindura imikorere ya kera kandi tukarenga imbibi z'ibishoboka kuri radiyo.'

Yongeyeho ati 'Studio yacu nshya ni ikimenyetso cy'uko twemera ko dukoresheje ikoranabuhanga rigezweho n'icyerekezo gihamye, dushobora guhindura inzozi zacu z'itangazamakuru ukuri uyu munsi no mu bihe biri imbere."

Gicharu yanashimiye ubuyobozi ku ruhare bwagize mu bikorwa byo kwagura no kuvugurura studio yabo, ibi bikagaragaza uruhare rwa Leta y'u Rwanda mu gushyigikira ishoramari mu nzego zose.

Where are you??! 🎵 Are you really missing this? 🎶 pic.twitter.com/0zKJ4kTMAc

â€" Royal FM 94.3 Kigali (@RoyalFMRwanda) June 14, 2024

Studio ya Royal FM yubatswe mu buryo budasanzwe kandi bugezweho
Ikoranabuhanga rya touchscreen cyashyizwe ku meza muri Royal FM
Studio ya Royal FM ni imwe mu nziza ziri mu Rwanda, zisa neza ari nako zigira ibikoresho bigezweho
Iyi studio ishobora kuberamo ibiganiro birebire (podcasts) byatumiwemo abatumirwa benshi
Aba Djs bagezweho muri Kigali bacuranga no muri studio za Royal FM
Urubyiruko rwiganje mu batanga ibiganiro kuri Royal FM, bikunze kwibanda ku ngingo zigarukwaho cyane n'abakiri bato

Amafoto: Royal FM




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/royal-fm-yatangije-impinduramatwara-mu-ikoranabuhanga-rya-radio-yihariye-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)