Sulfo Rwanda yajyanywe mu nkiko na 'Claire' uzwi ku mavuta n'isabune byayo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya mavuta n'isabune byiswe 'Claire,' ibirango byabyo bigaragaraho isura y'umukobwa ari we Anne Marie Ndenzako, akaba umukobwa w'Umwami Mwambutsa IV Bangiricenge wabaye Umwami w'i Burundi.

Uyu mubyeyi usigaye atuye ku Mugabane w'u Burayi mu Bubiligi, mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, yavuze ko muri Gashyantare 2023 yari mu Rwanda aho yari yagiye kumvikana n'uru ruganda kubera ko rwakoresheje ifoto ye mu buryo bunyuranyije n'uburi mu masezerano bagiranye.

Ndenzako avuga ko amasezerano yagiranye n'uru ruganda yari ukujya ku cyapa cyamamaza mu gihe cy'umwaka gusa ibyo kujya ku birango by'isabune ngo ntibyari birimo.

Ati 'Mperuka mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2023 ngiye kuburana n'abakiliya ba Claire ubwo ni Sulfo, tuburana ku buryo bakoresheje ifoto yanjye mu byo tutumvikanye, bayikoresheje imyaka myinshi.'

'Njye n'ikipe y'abanyamategeko banjye twagerageje ubwumvikane, twagiye kubareba turaganira nyuma bageraho babivamo, sinzi icyo batekerezaga niba baratekerezaga ko nzagenda nkabyibagirwa nkabivamo gusa uko tumvikanye bwa mbere bari bemeye ubwumvikane.'

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko uru ruganda rwageze aho rwanga inzira y'ubumvikane kuri iki kibazo bituma hiyambazwa ubutabera.

Yakomeje agira ati 'Twagiye mu rukiko tubonana n'umunyamategeko wabo barambwira ngo njye nta burenganzira mfite ku ifoto yanjye, nibaza ukuntu bishoboka kandi mpari. Ubu naratashye abanyamategeko banjye nibo bazabikurikirana.'

Anne Marie Ndenzako uri mu kigero cy'imyaka 64, yamaganiye kure ibyavuzwe ko yasinyanye amasezerano ya burundu n'uru ruganda, akavuga ko we yasinye umwaka umwe gusa.

Ikindi kandi amasezerano yagiranye n'uru ruganda yari ukujya ku cyapa cyamamaza gusa ibyo kujya ku birango by'isabune n'amavuta ntibyari mu masezerano bagiranye. Yizera ko ubutabera bw'u Rwanda buzakora akazi kabwo akarenganurwa.

Uyu mubyeyi yavuze ko Claire atari izina rye gusa kuko ari ryo azwiho cyane, iyo barimuhamagaye yitaba.

Kurikira ikiganiro kirambuye




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sulfo-rwanda-yajyanywe-mu-nkiko-na-claire-uzwi-ku-mavuta-n-isabune-bikorwa-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)