Mu ijoro ryo ku wa 19-20 Kamena, abanyamakuru n'abandi bantu batandukanye bari bagiye kwakira Tanasha Donna, batashye bababaye nyuma yo kumutegereza hafi amasaha ane ku Kibuga cy'Indege cya Kigali kiri i Kanombe, bikarangira batamubonye.
Byari byitezwe ko Tanasha Donna agera i Kigali saa sita z'ijoro zo ku wa 20 Kamena 2024.
Abagombaga kumwakira barimo inkumi zo muri Kigali Protocol, uwagombaga kumutwara n'aba-bouncers kimwe n'abanyamakuru bahageze nibura abura isaha imwe ngo agere i Kigali.
Isaha yaje kugera ndetse indege yagombaga kugeza i Kigali Tanasha irahagera, abagenzi bagiye bavamo umwe ku wundi Tanasha Donna arategerezwa abantu baraheba.
Uko iminota yicumaga abari bategereje kumwakira bavugaga ko wenda yagize ikibazo akabura ibikapu bye ari nayo mpamvu yatinze gusohoka.
Ku rundi ruhande amakuru yavaga imbere mu bamutumiye ni uko telefone ya Tanasha itacagamo bagakeka ko yaba yahageze ikamuzimana.
Amasaha yakomeje kwicuma ariko n'abantu bategereje kugeza saa munani z'ijoro, bigaragara ko abagenzi bashize ku kibuga cy'indege.
Abari bagiye kumwakira bigiriye inama yo kubaza ushinzwe umutekano niba imbere mu kibuga Tanasha Donna yaba arimo, undi nawe nyuma yo kwinyabyamo akareba, agarukana inkuru y'incamugongo ko nta mugenzi usigayemo imbere.
Ibyo byashimangiraga ko Tanasha Donna atageze i Kigali, buri wese yikubura ukwe arataha.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, twari tutarabasha kuvugisha abatumiye Tanasha Donna ngo tumenye niba yabamenyesheje ikibazo yahuye nacyo n'igihe nyacyo azagerera i Kigali.
Uyu mugore ategerejwe gutaramira i Kigali ku wa 21-22 Kamena 2024, aho ndetse kugeza ubu amatike yo kwinjira mu bitaramo bye yamaze gushyirwa ku isoko.
Byitezwe ko ku wa 21 Kamena 2023 Tanasha Donna azataramira muri 'The B Lounge' i Nyamirambo, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 20 Frw n'ibihumbi 50 Frw mu myanya y'icyubahiro, mu gihe ushaka ameza ateye mu myanya y'icyubahiro we azishyura ibihumbi 300 Frw agahabwa amacupa abiri y'umuvinyo.
Bukeye bwaho, ku wa 22 Kamena 2024, uyu mugore azakira abantu mu birori bizabera kuri 'Piscine' ya The B Hotel i Nyarutarama, aho kwinjira ku bantu batanu bari kumwe bizaba ari ibihumbi 250 Frw bagahabwa amacupa abiri y'umuvinyo.
Amakuru ava imbere mu ikipe ya Tanasha Donna ahamya ko uyu muhanzikazi mu ndirimbo azaririmba mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2024 muri 'The B Lounge' hazaba higanjemo iziri kuri album ye nshya ateganya gusohora muri Nyakanga 2024.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/tanasha-donna-yaraje-abanyarwanda-rwantambi