Uyu mugore w'ikimero uzwi cyane mu gihugu cya Kenya, yagombaga kugera i Kigali saa sita z'ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024, rishyira kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024, ariko abari bagiye kumwakira bategereje baraheba.
Ni ibintu byatunguye benshi ahanini bitewe n'uko ibyo yasabye byose kugira ngo azabashe gutaramira i Kigali yabihawe. Ategerejwe mu bitaramo byiswe 'Tanasha Donna- Music Show&Pool Party' bizaba ku wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024 no ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024.
Mu butumwa yandikiranye n'abamutumiye gutaramira i Kigali muri ibi bitaramo azahuriramo na Dj Toxxyk, Tanasha yagaragaje ko habayeho kwibeshya 'amasaha y'igihe yagombaga kugerera i Kigali'.
Kuri we, yumvaga ko agera i Kigali saa sita z'ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 21 Kamena 2024. Yanditse agira ati 'Nonese ntabwo urugendo rwanjye ari muri iri joro, muri iri joro ahagana saa sita z'ijoro?'
Umwe mu bari gutegura iki gitaramo, yavuze ko bakomeje ibiganiro na Tanasha, kandi bagiye kumufasha kongera gushaka itike y'indege kugira ngo agere i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane.
Byari biteganyijwe ko Tanasha agera i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, hanyuma saa tanu z'amanywa kuri uyu wa Kane akaganira ikiganiro n'itangazamakuru.
Igitaramo cya mbere Tanasha azagikora ku wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, azagihuriramo na Dj Toxxy guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba i Nyamirambo kuri B Lounge. Aho kwinjira ari ukwishyura ibihumbi 300 ku meza y'abantu batandatu ugahabwa n'ibyo kunywa bibiri.
Mu myanya isanzwe (Regular) ni ukwishyura ibihumbi 20 Frw ugahabwa n'icyo kunywa. Ku matike ya VIP ni ukwishyura ibihumbi 50 Frw ugahabwa n'icyo kunywa.
Ni mu gihe, ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, igitaramo azakora bisaba kuzishyura ibihumbi 250 Frw ku meza n'abantu batanu, ugahabwa n'amacupa abiri y'ibyo kunywa (Wine).
Ibi bitaramo byombi azabihuriramo na Dj Toxxyk mu gihe cy'iminsi ibiri. Ni ubwa mbere bombi bazaba bahuriye ku rubyiniro.
Tanasha ni umunyamideli w'umunya-Kenya ubarizwa muri Tanzania wabiciye bigacika mu myaka itanu ishize, yanabaye umunyamakuru w'igihe kirekire wa NRG Radio yo muri Tanzania.
Yavukiye muri Kenya, ku wa 7 Nyakanga 1995 kuri Nyina w'umunya-Kenya na Se w'Umutaliyani. Ubwana bwe yabumaze igihe kinini muri Kenya mbere y'uko yimukira mu Bubiligi, afite imyaka 11 ubwo yajyaga kubana na Se wabo. Â
Yigeze kuvuga ko gukurira mu Bubiligi byatumye yiyumvamo kumurika imideli ndetse n'umuziki. Uyu mugore kandi ari ku rutonde rw'abakobwa bahataniye ikamba rya Miss World Kenya.
Muri Nzeri 2022, yagaragaye muri filime 'Symphony' yatumye ahangwa ijisho na benshi. Yavuzwe mu rukundo cyane na Mutuma baje gutandukana muri Nzeri 2017, nyuma y'amezi arindwi yari ashize bakundana.
Umwaka wa 2018 wabaye rurangiza kuri we! Yakundanye by'igihe kirekire na Diamond kugeza ubwo banabyaranye umwana bise Naseeb Junior. Ibi byanatumye Tanasha abasha gukorana indirimbo na Diamond bise 'Gere'.
Mu 2020, bombi barashwanye, buri umwe atangira urugendo rw'ubuzima bwe. Ariko kandi buri umwe yagiye ashinja mugenzi we kuba impamvu yo gutandukana. Kuva icyo gihe ntiyogeye kuvugwa mu rukundo.
Tanasha Donna yatangaje ko habayeho kwibagirwa amasaha y'igihe yari kugerera i Kigali
Tanasha yagaragaje ko yiyumvishaga ko agera i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane
Abatumiye Tanasha batangiye kumufasha kubona indi tike y'indege ituma aza i Kigali
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'LA VIE' YA TANASHA DONNA NA MBOSSO
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144186/tanasha-donna-yavuze-impamvu-atigeze-agera-i-kigali-144186.html