The Ben yavuze ku ndirimbo ebyiri yahimbye zi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

The Ben yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, nyuma yo kuririmba ku mukino wa nyuma wa BAL, wabaye ku wa Gatandatu tariki 1 Kamena 2024, mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera.

Uyu muhanzi yaririmbye afashijwe n'ababyinnyi bo mu itsinda Ishami Talent bamufashije kubyina zimwe mu ndirimbo ze zirimo 'Why', 'Lose Control', 'Habibi' n'izindi yari yateguye. Cyari igitaramo kidasanzwe kuri we, kuko yataramiye ibihumbi by'abantu barimo Perezida Kagame na Madamu.

The Ben avuga ko yaririmbye muri iyi mikino ya BAL mu gihe ari kwitegura gushyira hanze indirimbo ebyiri yahuriyemo n'abandi bahanzi zizifashishwa mu kwamamaza Perezida Kagame mu gihe cy'amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Ati 'Nibyo nubwo njya nkunda kubitunguza abantu bikaza. Nibyo, twakoze indirimbo ishyigikira Umukundinda wacu (Perezida Kagame) muri RPF. Ndi mu ndirimbo zigeze nko muri ebyiri, umukandinda wacu yego rwose, twamukoreye indirimbo kandi nziza.'

Uyu muhanzi uri kwitegura gushyira hanze indirimbo nshya nyuma ya 'Ni Forever', yavuze ko adafite gushidikanya muri we, ko Perezida Kagame azatsinda amatora. Ati 'Kandi tuzatsinda ijana ku ijana.'

The Ben atangaje ko ibi mu gihe umuhanzikazi Bwiza aherutse nawe guteguza indirimbo 'Ongera' yakoranye na Bruce Melodie igaruka kuri Perezida Kagame. Hari indirimbo kandi yahuriyemo abahanzi bane barimo King James na Ariel Wayz igaruka ku muryango RPF Inkotanyi.

Mu ndirimbo zizifashishwa kandi mu gihe cy'amatora, harimo n'indirimbo 'Ndandambara' Nsabimana Leonard yavuguruye ayikorana n'abahanzi barimo Muyango Jean Marie, Alyn Sano, Ish Kevin, Jules Sentore, Ariel Wayz ndetse na Mani Martin.

 

Amatora yo mu Rwanda afatwa nk'ubukwe, ahanini biturutse ku myiteguro ishyirwamo kuva atangajwe kugeza ageze ku musozo. Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) iherutse gutangaza ko aya matora azakoreshwamo amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyari 8.

Ni mu gihe bamwe bamaze gutanga Kandidatire ku mwanya wa Perezida, ndetse hari n'abatanze Kandidatire ku mwanya w'Abadepite.

Perezida Paul Kagame niwe wabimburiye abandi atanga Kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr Frank Habineza wa Green Party nawe aherutse gutanga Kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Mu bakandida Depite, abavuzwe cyane batanze Kandidatire barimo umunyarwenya Samu wo muri Zuby Comedy, Umwarimu usanzwe wigisha mu Rwunge rw'Amashuri rwa Butete ruherereye mu Karere ka Burera mu Ntara y'Amajyaruguru, Nyiramahirwe Jeanne d'Arc n'abandi.

Amatora aherekezwa n'indirimo z'abahanzi ziba zivuga ku mukandida cyangwa se ibikorwa runaka Guverinoma yagejeje ku Banyarwanda.

Ubwo yari mu kiganiro na Isibo Tv, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko bamaze kwakira indirimbo 80 zivuga ku matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abapedite ateganyijwe.

Ati "Maze kwakira nk'indirimbo 80, hari izifashishwa mu matora, ari ku matora y'Umukuru w'Igihugu, amatora y'Abadepite, Komisiyo y'Amatora ikeneye indirimbo, barazizana rwose."

Mukuralinda yavuze ko izi ndirimbo bazishyize ahantu hamwe, hanyuma bazohereza aho zigomba gutangwa. Yavuze ko bakira indirimbo zose, hatitawe ku ishyaka baririmbye.

Yavuze ko kuba hari abahanzi baririmbye ku matora, nyamara basanzwe bafite ibihangano bitavugwaho rumwe hanze aha, ntacyo bitwaye kuko buri wese afite amahitamo ye ahanini bitewe n'ubutumwa bukubiyemo.

Mukuralinda avuga ko mu guhitamo indirimbo zizafashishwa mu matora hashingirwa 'ku buryo zikoze neza', 'amagambo', injyana' 'n'uburyo zicuranze'.

 Â 

The Ben yatangaje ko hari indirimbo ebyiri 'nziza' yagizemo uruhare zizifashishwa mu kwamamaza Perezida Kagame mu matora


The Ben yavuze ko adafite gushidikanya muri we ko Perezida Kagame azatsinda amatora


The Ben yavuze ko indirimbo yaririmbye muri BAL yazihisemo ashingiye ku kuntu zakiriwe n'abafana


The Ben yavuze ko yishimiye gutaramira imbere ya Perezida Kagame na Madamu mu gusoza imikino ya BAL 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA THE BEN AGARUKA KU NDIRIMBO YAHIMBIYE PEREZIDA KAGAME

">

AMAFOTO: TNT



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143618/the-ben-yavuze-ku-ndirimbo-ebyiri-yahimbye-zizifashishwa-mu-kwamamaza-perezida-kagame-vide-143618.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)