Thomas Tuchel yahakaniye kure ibyo kujya muri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere y'uko Manchester United yegukana FA Cup, ku isonga hari igitekerezo cyo kwirukana Eric Ten Hag. Nyuma yo kwegukana iki gikombe, ibyo kumwirukana byagenze gake, gusa amajwi yuko azirukanwa aguma guhwihwiswa.

Umudage Thomas Tuchel wanyuze muri Chelsea na Bayern Munich, ari mu batoza bahabwaga amahirwe yo kujya kuri Old Trafford, mu gihe Eric Ten Hag yaba yirukanwe.

Thomas Tuchel yahakaniye kure ibyo kujya gutoza Manchester United, agaragaza ko anabona Manchester nta gahunda yo gutakaza Eric Ten Hag ifite.

Nk'uko tubikesha BBC, Thomas Tuchel yahuye na Sir Jim Ratcliffe bahurira mu Bufaransa baganira ku kujya muri Manchester United. 

Tuchel yamukuriye inzira ku murima anamutangariza ko yanze ubusabe bwa Paris Saint-Germain na Brussia Dortmund, ahubwo ngo ashaka kuba afashe akaruhuko nyuma y'uko yirukanwe muri Bayern Munich.

Nubwo nta mwanzuro uzwi wo kwirukana Ten Hag muri Manchester United, hari abandi batoza baryamiye amajanja, biteguye gusimbura Ten Hag muri Manchester United. Abo ni Mauricio Pochettino wamenyekanye muri Chelsea na Tottenham, Thomas Frank wa Brentford na Graham Potter wanyuze muri Chelsea.

Umutoza w'ikipe y'igihugu y' u Bwongereza Gareth Southgate nawe ari mu batoza bahabwa amahirwe yo gusimbura Ten Hag muri Manchester United, mu gihe ari gusatira imyaka 60 y'amavuko.


Thomas Tuchel yateye utwatsi ibyo gutoza Manchester United 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143851/thomas-tuchel-yahakaniye-kure-ibyo-kujya-muri-manchester-united-143851.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)