Hasigaye iminsi itari myinshi abanyarwanda bakongera gutora mu gikorwa gifatwa nk'ubukwe mu Rwagasabo aho abantu baba babukereye.Kuri iyi nshuro amatora azaba akomatanije ay'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite.
Ku wa 14 Nyakanga 2024 nibwo abanyarwanda baba mu mahanga bazatora.Naho ku wa 15 Nyakanga 2024 abanyarwanda bari mu gihugu nabo batore.
Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na Tidjara Kabendera, umubyeyi wamaze no kugera ku rwego rwo kugira abana batora, yasobanuye neza impamvu yo gutora.Â
Ati'Ntakintu cyiza nko kubona hari ikintu kiri kugerwaho warabigizemo uruhare kuko burya iyo udatoye uba uri kwiyambura uburenganzira bwo kugira uruhare kuri cya kindi.'
Akomeza agira ati'Umwana ntabwo yihitiramo umubyeyi uzamubyara ariko wihitiramo ubuyobozi, uravuga ngo oya ibi simbyemera ntibikwiye kugenda gutya.'
Aha Tidjara yatanze urugero ku bijyanye n'amarushanwa nka Primus Guma Guma, Miss Rwanda n'ibindi bihembo bigenda bitangwa mu buhanzi.
Ati'Ugasanga ufitemo umuntu wawe ahantu ariko uri gusakuza kandi udatora ibyo bintu byagiye byica abahanzi benshi, ugasakuza ngo twebwe tuzatambuka noneho amatora yasohoka ngo baratwibye kandi hari umuntu utararyamaga yararaga atora.'
Yakomoje ku kuba abantu bakwiye gutora kandi bagendeye ku bikorwa kuko burya byivugira, atanga urugero rw'ubuyobozi u Rwanda rufite none n'ibyo rugejeje ku banyarwanda ku buryo we hari ubwo asigaye areba amahirwe urubyiruko rwa none rufite, benshi usanga batarabashije kuyagira.
Ashimangira ingingo yo kuba guhitamo neza, kumenya uwo wahisemo no kumunambaho bitanga umusaruro.
Yaboneyeho kandi kwibutsa abanyamakuru ko inshingano yabo ari uguharanira ko ibikorwa by'amatora bigenda neza, batangaza amakuru y'ukuri kandi bagaha rugari abakandida bose babafata kimwe.
Ati'Umunyamakuru unkurikiye kano kanya ntazajye mu bikorwa byo kwamamaza ahubwo azatore kuko gutora arabyemerewe ariko azatore neza.'
Tidjara amaze imyaka irenga 20 atangiye gukora itangazamakuru by'umwuga aho guhera mu 2003 ubwo habaga amatora ya mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,yagize uruhare mu bikorwa by'amatora yaba mu gutora ndetse nk'umunyamakuru.Tidjara Kabendera avuga ko gutora ari inshingano ya buri wese ugejeje igihe kandi kubikora neza ari ukugira uruhare mu kugena ahazaza Yibukije abanyamakuru no kurangwa n'amahame shingiro y'itangazamakuru mu bihe by'amatora u Rwanda rurimo