Titi Brown agiye gufungura ishuri ryo kubyina #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown akaba umwe mu babyinnyi bagezweho hano mu Rwanda, mu gihe cya vuba agiye gufungura ishuri ryigisha kubyina.

Titi Brown yatangaje ko iri shuri rizatangira muri Kanama, ahamya ko yakarifunguye mbere ariko bitewe n'igikorwa cy'amatora y'umukuru w'Igihugu n'ay'abadepite ateganyijwe muri Nyakanga yahisemo kuzarifungura ku mugaragaro muri Kanama.

Ibi Titi Brown yabigarutseho mu kiganiro 'Breakfast with the stars' cyo kuri Kiss Fm mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Kamena 2024, yemeza ko azatangiza iri shuri nyuma y'amatora bitewe n'uko ukwezi kwa Nyakanga yaguhariye umukuru w'Igihugu.

Yagize ati "Mu kwa Munani (Kanama) ngiye gufungura ishuri rinini[...], mu kwa Munani nshaka gufungura ishuri ni cyo gihe nihaye, ubu nagakwiye kuba ngiye kubikora ubu ariko nzaba mpuze ndi gushyigikira Papa wanjye, Papa w'abajene, Papa w'Urubyiruko, rero urumva uku kwezi kwose narakumuhariye, naguhariye umubyeyi wacu (Perezida Kagame)."

Yavuze ko ukwezi kwa Nyakanga yahisemo gushishikariza urubyiruko gutora yifashishije imbuga nkoranyambaga ze.

Yagize ati "Usanga kenshi urubyiruko ntabwo bumva ko gutora ari ibyabo, usanga bo bishimiye gupostinga ngo 'turamushyigikiye', ariko byagera igihe cya nyacyo, ya tariki 15 Nyakanga (itariki y'amatora) ntihagire n'umwe ujya gushyira igikumwe ku gipfunsi (gutora), ugasanga bose bigumiye iwabo ngo ni iby'abantu bakuru. "

Yakomeje agira ati "Rero urumva twebwe nk'urubyiruko twishyize hamwe turavuga tuti niba dukoresha imbuga nkoranyambaga zacu dushyiraho ibintu bisanzwe ni ubuhe bufasha twaha umubyeyi wacu, rero uku kwezi kose narakumuhaye."

"Amatora narangira ni wo mushinga nzahita Nkomeza, nzahita ntangira ibintu bya Salle, hari abo turi kuvugana ngo ndebe ko nayishyira ahantu hajya horohera buri muntu wese kuhajyera, abantu benshi barabidusaba, rero urumva ndashaka gufungura ishuri ngafatanya na mugenzi wanjye General Benda."

Yavuze ko izana azita ishuri ritaraboneka ahamya ko ikibura ari Salle nimara kuboneka bizaba byakemutse.

Titi Brown ni umwe mu babyinnyi bagezweho hano mu Rwanda, akaba akunze kwifashishwa mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi.

RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/titi-brown-agiye-gufungura-ishuri-ryo-kubyina

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)