Toni Kross yahishuye ibintu by'ingenzi byamukoze ku mutima atazibagirwa igihe yari muri Real Madrid #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Toni Kross wafashije bivuye imuzi Real Madrid kwegukana ibikombe bitandukanye mu gihe yayimazemo, yavuze ko urukundo abafana ba Los Blankos bamweretse, atazarwibagirwa.

Toni Kross ku myaka ye 34 gusa yafashe umwanzuro wo kureka gukina umupira w'amaguru. Umukino wa nyuma muri Real Madrid, yawukinnye ubwo batsindaga Brussia Dortmund kuri Final ya UEFA Champions League, ndetse yavuze ko namara gukina Euro izabera mu Budage, azahita ahagarika Burundu ibyo guconga ruhago.

Ubwo yasezeraga ku bafana ba Real Madrid, Toni Kross yararize cyane, ibyagaragaje ko yari agikeneye gukomerwa amashyi nabo ndetse no kubana na Real Madrid. Nawe ntabwo yabatengushye, yabahaye Ibyishyimo abasigira UEFA Champions League ya 15.

Toni Kross yagize ati: 'Ntabwo nzibagirwa abafana ba Real Madrid, mu gihe twamaranye, banyeretse urukundo, batuma mba Toni Kross udasanzwe, batumye nange mfasha ikipe kugera kuri byinshi. Umwaka wa nyuma wo banyeretse urukundo rudasanzwe. ' Abafana ba Real Madrid, ubucuti twagiranye, buntegeka kutabajya kure, tukaguma kwishyimana. Toni Kross usigaje gukina imikino yo mu ikipe y'igihugu y' Ubudage, azamanukana mu kibuga ku itariki 14 Kamena, Ubwo Ubudage buzaba bucakirana na Scotland.

The post Toni Kross yahishuye ibintu by'ingenzi byamukoze ku mutima atazibagirwa igihe yari muri Real Madrid appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/toni-kross-yahishuye-ibintu-byingenzi-byamukoze-ku-mutima-atazibagirwa-igihe-yari-muri-real-madrid/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)