Trump watewe igikwasi na Biden yahakaniye mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iki kiganiro cyabaye ku mugoroba wo kuwa 27 Kamena 2024, Stormy Daniels yaje mu ngingo zagarutsweho ubwo Biden yatangiraga kwereka Trump ko adafite ubushobozi bwo kuyobora igihugu.

Biden yumvikanye agira ati: 'Umuntu umwe nzi uri kuri uru rubyiniro ukurikiranyweho ibyaha bikomeye ni umugabo ndimo ndeba nonaha.'

Trump nk'umunyapolitike uzi imvugo yahise asubiza byihuse adategwa ati: 'Ntabwo nigeze nsambana n'icyamamare muri filime z'urukozasoni.'

Mu busanzwe Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakurikiranweho icyaha cyo gutanga indonke agamije guhishira ibimenyetso byo kuba yararyamanye na Stormy icyamamare muri filime z'urukozasoni.

Iki kiba ari cyo gikwasi gikomeye akomeje kujombwa na mugenzi we ariko na we yibutsa kenshi Biden ko akuze dore ko muri manda ya mbere y'uyu mukambwe yakomeje inshuro zitari nke kugaragara azengerwa ubundi akagwa.

Impugenge za Trump zikaba niba yaba yiteguye gukomeza kongera kuguma indi myaka 4 mu Biro bya mbere bikomeye mu bya politike ku isi bya White House.

Donald Trump wifuza kongera kwisubiza ikuzo akongera kuyobora Leta Zunze Umwe za Amerika afite imyaka 78 mu gihe Joe Biden wifuza gukomeza kuyiyobora we afite imyaka 81.

Iby'umukinnyi wa filime z'urukozasoni byongeye kugaruka rwagati mu kiganiro mpaka cy'abakandida bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144449/trump-watewe-igikwasi-na-biden-yahakaniye-mu-ruhame-ibyo-gusambana-numukinnyi-wa-filime-zu-144449.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)