Tujyane Bruxelles-Paris-Kigali na RwandAir iri koroshya ingendo mu cyerekezo kigana Afurika n'ahandi (video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ingendo ikora gatatu mu cyumweru, ni ukuvuga ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatandatu.

Iyo minsi ni nayo ikoresha ivana abagenzi i Paris ibageza i Kigali, aho bahaguruka i Paris saa tatu n'igice z'ijoro, bakagere i Kigali saa kumi n'ebyiri za mu gitondo ku munsi ukurikiyeho.

Ubwo RwandAir yatangizaga urugendo rwa mbere rujya i Paris, Yvonne Makolo, Umuyobozi Mukuru wayo, yagaragaje ko ari intambwe bateye igaragaza iterambere ry'iki kigo n'iry'ibihugu byombi, u Bufaransa n'u Rwanda.

Yagize ati "Isoko ry'u Burayi ni ingenzi ku Rwanda na RwandAir ku iterambere ry'ubucuruzi n'ubukerarugendo. Nka RwandAir hari ibicuruzwa byinshi twohereza i Bruxelles n'i Londres. Turateganya no kubikora i Paris. Dufite ba mukerarugendo benshi hano ndetse n'Abanyafurika baba hano turateganya kuba twabahuza n'ibihugu bakomokamo.''

Makolo yavuze ko iki gihugu ari isoko ryiza cyane bituma RwandAir nayo ihuza Afurika n'u Burayi, Kigali ikaba ihuriro ry'ibyo bice byombi.

Ni urugendo rwatangijwe muri icyo cyerekezo ariko rukanashamikira ku zindi ngendo RwandAir isanzwe ikora. Bivuze ko niba umugenzi avuye nk'i Paris ashaka gukomereza mu bihugu byo mu Majyepfo ya Afurika, mu mahitamo ye ashobora kugendena na RwandAir, ikamunyuza i Kigali mbere yo gukomereza mu gihugu kindi cya Afurika, nacyo RwandAir iba iri bumutwaremo, ibizwi nka 'connection.'

Ibi bigaragaza ko iyi Sosiyete Nyarwanda, idakora ibijyanye n'ubwikorezi bikarangirira aho ahubwo iri kugira uruhare mu guhuza abantu, mu bikorwa bitandukanye, ndetse no mu guhuza imiryango.

Ikindi ni uko muri izi ngendo z'ibyerekezo bitandukanye hakorwamo n'ubukerarugendo, kuko usanga abagenzi bamwe basura Umujyi wa Kigali, bakahahira ibyo bakeneye cyangwa bakanahasura, bigatuma Kigali yinjiza amadovize kandi ikanamenyekana.

Tariki ya 28 Gicurasi 2024, nk'Umunyamakuru wa IGIHE nafashe umwanya nzana n'abagenzi muri RwandAir igana muri iki cyerekezo, tuganira imbonankubone, nirebera uko abagenzi bakirwa. Si ubwa mbere nyigendamo ariko noneho nashakaga kumenya iki cyerekezo uko gihagaze nyuma y'umwaka umwe gitangiye.

Mu bantu twaganiriye cyane higanjemo Abanyafurika, icyo bahora bagarukaho ni ishema baterwa n'ingendo bakorera muri RwandAir, aho bose bahuriza ku kuvuga ko indege nk'iyi ifite isuku kandi yakira neza abagenzi igapiganwa n'izindi mu ruhando rw'amahanga, ari ishema kuri Afurika muri rusange. Ni mu gihe kuko bayihitamo babanje guhitamo izindi sosiyete nyinshi, ariko bagasanga RwandAir izihiga zose.

Ku Banyarwanda, umwe mu bo twazanye tuganira yaragize ati "Ibi ni amatunda dukesha ubuyobozi bwiza, kwinjira mu ndege y'u Rwanda wumva uri iwanyu rwose. Nkanjye mvuye muri Amerika, ngeze Paris mfata RwandAir, ariko ndakubwiza ukuri ko byahindutse nkumva meze nk'ugeze i Rwanda, nahereye ku muryango ninjira nsuhuzanya mu Kinyarwanda, munyakiriza amafunguro no kunyicira inyota byose mu Kinyarwanda."

Yongeyeho ati "Ariko wari uzi ko hano mu ndege yacu twitetesha? Hari serivisi baguha utahabwa mu bindi bihugu kuko umuco si umwe, burya umuco ni ikintu gikomeye cyane."

Indege RwandAir ikoresha muri izi ngendo ni indege nshya, nini kandi ngari. Kuva umugenzi acyurira kugera ageze i kigali nta mavunane mu byiciro byose bicaramo.

Abakozi ba RwandAir muri izi ngendo usanga bavuga badategwa indimi mpuzamahanga, yaba Icyongereza, Igifaransa ndetse n'Ikinyarwanda cyiza, ibibafasha kwakira abagenzi bose neza, mu bihugu baturukamo byose.

Mu bintu bitatu bituma abagenzi bajya mu bihugu bitandukanye bya Afurika bakoresha iki cyerekezo harimo, serivisi zinoze za RwandAir, kumara umwanya muto utegereje indege ikujyana mu kindi cyerekezo (connection) ndetse byaba ngombwa RwandAir igafasha abagenzi kuruhuka, bakarara muri hoteli nta kiguzi batanze, bityo bakanagira n'amahirwe yo gusura Umujyi wa Kigali.

Ni ukuvuga ngo niba uvuye i Paris uje i Kigali, mu minota 45 gusa RwandAir ikaba ihagurutse yerekeje nk'i Cotonou muri Benin, uzayihitamo utazuyaza kurusha gutegereza indi ndege izamara amasaha abiri cyangwa atatu itarakujyana mu kindi cyerekezo uganamo.

Izo ni zimwe muri serivisi zikomeje gutuma RwandAir iganwa cyane n'abagenzi kenshi bajya mu bindi bihugu bya Afurika.

Mu makuru duhabwa na RwandAir baragira bati "Muri ibi bihe dutangiye by'Impeshyi, indege igenda yuzuye 100%, mu bindi bihe bakaba nka 85% muri iki cyerekezo na ya minsi igendamo."

Ibi byatumye mu 2017, ubwo yari ifite indege 12, yakiraga abagenzi ibihumbi 765 ku mwaka, ubu ku ndege 14 ifite muri uyu mwaka wa 2024, biteganyijwe ko izakira abagera kuri miliyoni 1,1.

Mu myaka itatu ishize RwandAir yakomeje kwagura ibikorwa, aho kugeza uyu munsi ifite indege 14 igakora ingendo zo mu byerekezo birenga 28 mu Majyepfo, Uburengerazuba, Uburasirazuba bya Afurika, tutibagiwe n'iyo Hagati, Uburasirazuba bwo Hagati, u Burayi na Aziya.

Mu 2021 kandi RwandAir na Qatar Airways byasinyanye amasezerano afasha iyi Sosiyete y'u Rwanda gukoresha ibyerekezo 65 by'iyi y'Abarabu biri muri Afurika n'ibindi bice by'Isi, ibyatumye RwandAir ihita itangiza ingendo z'ako kanya ziva i Kigali zerekeza i Doha.

Byakurikiyeho n'izindi z'ako kanya ziva ku Kibuga Mbuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe zerekeza ku cya Heathrow cy'i Londres mu Bwongereza.

Uretse Bruxelles na Paris, RwandAir ijya mu mijyi nka Cotonou muri Bénin, Dar es Salaam muri Tanzanie, Kamembe mu Rwanda, Libreville muri Gabon, Nairobi muri Kenya, Lusaka muri Zambia, Londres mu Bwongereza n'i Bujumbura mu Burundi.

Iyo mijyi yiyongera ku ya Lagos na Abuja muri Nigeria, Cape Town muri Afurika y'Epfo, Kampala muri Uganda, Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu na Harare muri Zimbabwe.

Uretse gutera imbere ku mubare w'indege, n'uw'abagenzi RwandAir itwara, iyi sosiyete ntiyibagiwe no gutwara imizigo y'abakenera serivisi zayo, mu mpera za 2022 RwandAir yaguze indege yayo ya mbere itwara imizigo ya Boeing B737-800SF, ifite ubushobozi bwo kwikorera nibura toni 23.904.

Ifite uburebure bwa metro 39,5 mu gihe kuva ku ibaba rimwe ugera ku rindi harimo intera ya metero 35,8 naho mu buhagarike ikareshya na metero 12,6.

RwandAir igaragaza ko hagati y'imyaka itanu n'ine iri imbere iteganya kuzakuba byibuze inshuro eshanu ingendo zayo, cyane ko Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Bugesera kibaza cyuzuye.

Biteganyijwe ko iki kibuga kizaba cyakira abagenzi miliyoni 8,2 n'imizigo ingana na toni ibihumbi 150 ku mwaka ubwo igice cyacyo cya mbere kizaba gitangiye gukora, mu gihe icya kabiri nicyuzura ubwo bushobozi buzikuba kabiri.

Video igaragaza urugendo ruva i Paris rugana Bruxelles mbere kwerekeza i Kigali

Abagenzi bavuye hirya no hino bari ku murongo bari kwerekana impapuro z'urugendo mbere yo kwinjira mu ndege ya RwandAir
Abagenzi bakora check in bari i Bruxelles, mbere yo gukomereza i Paris no kujya i Kigali mbere yo kwinjira mu ndege ya RwandAir
Umunyamakuru wa IGIHE aganira n'abagenzi i Bruxelles
Abagenzi bakora check in bari i Bruxelles, mbere yo gukomereza i Paris no kujya i Kigali mbere yo kwinjira mu ndege ya RwandAir
Abagenzi n'abashinzwe kubaha serivise zitandukanye mu ndege bava i Bruxelles-Paris-Kigali
Umunyamakuru wa IGIHE agiye gutangira urugendo ruva Brussels rwerekeza i Paris mbere yo kugana i Kigali
Abagana RwandAir bahabwa serivisi nziza, zirimo n'amafunguro ateguwe neza
Bamwe mu bari mu itsinda rishinzwe kwakira abagenzi muri RwandAir babikora kinyamwuga kandi bakavugisha abantu mu ndimi zitandukanye
Mu ndege ya RwandAir, abagenzi bitabwaho kuri buri kintu cyose bakeneye, aha ni igihe cy'amafunguro bahagurutse i Paris berekeza i Kigali
Umwe mu bagenzi ba RwandAir afata amafunguro mu gihe cy'urugendo Paris-Kigali
Abagenzi baturutse mu cyerekezo Bruxelles-Paris-Kigali na RwandAir ubwo bari bageze ku kibuga cy'Indege cya Kigali kiri i Kanombe
Mu myaka itatu ishize, RwandAir, yakomeje kwagura ibikorwa byayo, iyo ugeze i Kanombe uhasanga izindi ndege zigana mu byerekezo bitandukanye
Mu ndege ya RwandAir kimwe n'izindi ziri kuri uru rwego zigenera ubufasha ababana n'ubumuga, abarwaye cyangwa undi wese ufite intege nke mu gihe cy'urugendo
Aha RwandAir yari igeze i Paris, ivuye Bruxelles mu Bubiligi igana Kigali

Andi mafoto agaragaza RwandAir itangira urugendo rwa mbere rugana i Paris mu Bufaransa. Aha ni ku Kibuga cy'indege cya Roissy Charles de Gaulle

Abayobozi batandukanye bishimiye guha ikaze RwandAir mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa
Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, François Nkurikiyimfura batangiza ingendo zihuza Kigali na Paris ku mugaragaro
Igihe bafataga ifoto y'urwibutso
Umunyamakuru wa IGIHE ari i Paris mu Bufaransa ubwo hatangizwaga ingendo zihuza Kigali na Paris mu mwaka ushize
Ubwo abagenzi ba mbere bakoze urugendo ruhuza Kigali na Paris basohokaga mu ndege
Uhagarariye RwandAir mu Bubiligi, Gashumba Charles Damascène, aganira n'abaje gutaha urugendo rwa RwandAir rugana i Paris rwari rubaye ku nshuro ya mbere
Igishushanyo kigaragaza indege ya RwandAir mu imurikabikorwa
RwandAir ikunze guseruka mu imurikabikorwa ribera hirya no hino ku Isi

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tujyane-bruxelles-paris-kigali-na-rwandair-iri-koroshya-ingendo-mu-cyerekezo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)