Paul Kagame, aziyamamariza muri Kigali by'umwihariko mu Karere ka Nyarugenge kuri site ya Rugarama, nyuma y'aho ku munsi wa gatatu w'ibikorwa bye byo kwiyamamaza yari yahuye n'abanya-Muhanga kuri site ya Shyogwe, avuye mu Karere ka Ngororero.
Mu gihe habura amasaha make cyane ngo Paul Kagame, asesekare ahazwi nko mu Rugarama, IGIHE yasuye iyi site, isanga abaturage benshi batangiye kuhagera bareba uko imyiteguro igenda ari nako buri wese areba aho azaba ahagaze ku munsi w'ejo.
Urebye neza imyiteguro ihera mu bice by'Umujyi, kuko ukigera ahazwi nko kuri '40' utangira kubona ibirango byamamaza Paul Kagame, umukandida wa FPR-Inkotanyi.
Amaduka menshi ku mihanda arimo aragurisha imyambara y'uyu muryango, n'urujya n'uruza rw'abantu bari kugura iyi myambaro y'umukandida bashyigikiye.
Tukigera kuri site naho twahasanze umubare munini w'abantu bari biganjemo abakuze. Muri bake twabashije kuganira nabo, batugaragarije ko bategerezanyije ubwuzu umukandida bashyigikiye ndetse ko inkoko ariyo ngoma.
Isewase Jean D'amour ni umubyeyi ukora umwuga wo gutwara moto, ariko twasanze yayiparitse areba uko ibintu bikomeza gutunganywa.
Aganira na IGIHE yagize ati 'Narinje kureba aho ibikorwa bigeze kugira ngo mu gitondo nzinduke kare hataza kugira untanga mu byicaro kugira ngo nze gukurikirana neza igikorwa, bibabye byiza nka saa 05:30 z'igitondo naba nahageze.'
Yakomeje agira ati 'Ibyo nshima ni byinshi, nifuza ko imyaka yanjye yose nabaho ariwe uyoboye.'
Ikimpaye Gaudence, nawe ni umubyeyi twasanze kuri site, atubwira ko yishimiye cyane kuba Paul Kagame, azaza kwiyamamariza mu gace atuyemo, ashimangira ko kuza kuhareba mbere y'igihe ari uko iki gikorwa we n'abandi baturage bakigize icyabo bwite.
Ati 'Mu gitondo turahagera saa 03:00, dufite itsinda tugomba kubyina, agomba kuza agasanga twashyushye cyane. Njyewe igihe cyose namushima yampaye inzu yo kubamo, amazi, amavuriro, imihanda, abana bacu bariga ntakibazo, tubayeho neza.'
Habaye impinduka zigaragara mu myaka irindwi ishize
Mu myaka irindwi ishize, uyu Murwa Mukuru w'u Rwanda, Kigali, wakomeje kwaguka cyane mu buryo bwose uko bwije n'uko bukeye isura y'umujyi igahinduka kubera ibikorwaremezo bizamuka buri munsi.
Ni ibikorwa byiganjemo imihanda ya kaburimbo ikomeza kwegerezwa aho abantu batuye, n'ibindi bitandukanye bigamije koroshya no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.
Aha mu myaka ya vuba urugero rwa hafi wafata ni urw'umushinga wo kubaka ibiraro bibiri bya Mpazi -Nyabugogo, umushinga munini watwaye 1.775.816.934 Frw.
Hubatswe na ruhurura ya Kabusunzu - APACE yatwaye 1.095.127.195.6 Frw, hanubakwa ruhurura ya Rwimbogo -Ruragendwa mu Karere ka Kicukiro, yatwaye 788.652.153 Frw.
Ntiwakibagirwa umuhanda wa kaburimbo wa kilometero 1.2 uhuza Kagarama - Muyange, wubatswe utwaye 1.004.295.554 Frw.
Amatara ku mihanda irimo uwa 7 km uhuza Ruliba-Karama-Nyamirambo, igikorwa cyatwaye 299.199.502 Frw. Muri iyo mihanda yacaniwe kandi twavuga nk'umuhanda wa kilometero eshatu ugana in Ndera, igikorwa cyatwaye 128.228.358 Frw.
Aya matara yanashyizwe ku muhanda wa kilometero esheshatu uhuza Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe- Rubilizi-Busanza yatwaye 256.456.716 Frw.
Mu mishinga minini y'ibikorwaremezo byubatswe harimo parking yubatswe mu Murenge wa Gatsata, yatwaye 1.130.798.295 Frw.
Hakozwe kandi ibikorwa bitandukanye, byagize uruhare mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage. Harimo nk'inzu zubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho inzu icyenda zatwaye 158.931.207 Frw.
Hanubatswe Isoko rya Nyarurama-Karembure ryatwaye 393.015.895 Frw, hanubakwa Isoko rya Nyacyonga ryatwaye 495.800.000 Frw, hamwe n'ibindi bikorwa byinshi bitandukanye.
Ntiwavuga ibikorwaremezo ngo wibagirwe amacumbi menshi aciriritse yagiye yubakwa akanatuzwamo abantu mu buryo bwo kwimakaza imiturire iteye imbere no guca akajagari mu mujyi.
Mu Mujyi wa Kigali kandi ntiwavuga iterambere ngo wibagirwe ibikorwaremezo by'ubuvuzi byahawe umwihariko cyane nk'ibitaro byo ku rwego rwo hejuru mu Karere ka Nyarugenge.
I Masaka mu Mujyi wa Kigali hubatswe Icyicaro gikuru cy'Ishami rya Afurika ry'Ikigo gikora Ubushakashatsi kikanatanga Amasomo mu kubaga umuntu hifashishijwe Ikoranabuhanga, IRCAD [Research Institute against Digestive Cancer].
Si ubuvuzi gusa ariko kuko no mu zindi nzego, hagiye habaho umwihariko, nk'ibigo by'ikoranabuhanga byashyizweho n'ibindi byinshi.
Amafoto: Habyarimana Raoul