Tupac arayoboye! Indirimbo 10 z'ibihe byose z... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kimwe mu bintu bimaze kuba umuco kiranga injyana ya 'Rap/Hip Hop' ni ukwibasirana 'Beef' hagati y'abaraperi ndetse ikintu gitangaje akenshi usanga kiba intandaro yo gushwana kwabo ari uko umwe aba avuga ko ariwe urusha undi ubuhanga, bityo bikaba intandaro yo kwibasirana mu ndirimbo.

Magingo aya mu Rwanda inkuru yabiciye bigacika mu myidagaduro ni 'Beef' iri hagati y'abaraperi babiri aribo Ish Kevin na Zeo Trap wasohoye indirimbo yise 'Sinabyaye' aho yibasiye Ish Kevin kuburyo bukomeye aho yanatutse na Nyina umubyara.

Ibi si ibintu bishya kuko usubiye inyuma mu mateya ya Rap Nyarwanda, usanga n'abaraperi bayubatse barigeze gukozanyaho kakahava. Kwibasirana hagati ya Bull Dogg na P-Fla, K8 Kavuyo na Bull Dogg, Diplpmat na Fireman, Riderman na Bull Dogg n'abandi.

No ku rwego rw'Isi ni uko, abaraperi bakomeye nabo bagiye bibasirana mu bihe bitandukanye. Mu gihe muri Amerika hari hamaze iminsi havugwa 'Beef' ya Kendrick Lamar wibasiye Drake mu buryo benshi bavuze ko asa numusibiye amayira mu muziki.

Ubu Billboard ivuga ko injyana ya Rap yongeye kurangwamo intambara y'amagambo, yasohoye urutonde rw'indirimbo 10 zo kwibasirana hagati y'abaraperi bakomeye ku Isi zifatwa nk'izibihe byose bitewe n'amateka zanditse nibyo zahinduye kubaziririmbye nabo babwiraga.

Dore urutonde rw'indirimbo 10 za 'Beef' hagati y'abaraperi z'ibihe byose:

1. Hit 'Em Up

Iyi ni indirimbo ya nyakwigendera Tupac Shakur Makaveli ufatwa nk'umwami w'injyana ya Rap. Iyi yayisohoye muri Kamena mu 1996 mbere gato y'uko yitaba Imana. Iyi ndirimbo ifatwa nk'iya mbere mu mateka bitewe n'amagambo yakoresheje yibasira The Notorious B.I.G bari bahangaye.

Ibitazibagirana Tupac yavugiyemo ni uko atangira yigamba kuri Biggie ko yaryamanye n'umugore we Faith Evans, avuga ko mbere y'uko Biggie amenyekana yajyaga amuha aho kuryama yahabuze, amubwirako we n'itsinda rya 'Bad Boys' ari abaswa cyane ndetse ko bamwigana. Mu byinshi bikomeye Tupac yavugiye muri iyi ndirimbo asoza abwira Biggie ati: ''Wowe na Mama wawe n'abana bawe n'abazagukomokaho mbifurije urupfu kandi muzapfe gahoro gahoro mwumve uko urupfu ruryana''.

2. The Story of Adidon

Umwaka wa 2018 ntabwo uzibagirana mu buzima bwa Drake kuko niwo mwaka mubi yagize mu muziki bikagera no mu buzima bwe busanzwe. Ibi byose byatewe n'indirimbo 'The Story of Adidon' y'umuraperi Pusha T usanzwe uzwiho kwandika indirimbo zikarishye.

Mbere gato Drake yasohoye iyo yise 'Duppy Freestyle' yibasiramo Pusha T, ibi byatumye Pusha T ababara maze yandika 'The Story of Adidon' aho yahise abwira isi yose ko Drake ari umugabo w'icyigwari wabyaye umwana akamwihakana ndetse akanamuhisha kuko yamubyaranye n'umugore witwa Sophia Brussaux ukina filime z'urukozasoni (Porn).

Drake warumaze gutamazwa ko yabyaye umwana w'umuhungu witwa Adonis yahishe abantu, yahise atangaza ko kuba yarahishe umwana we bitari ikimwaro ko yamubyaranye n'umukinnyi wa Porn ahubwo ko yagirango amuhishe itangazamakuru mu rwego rw'umutekano we.

3.Supa Ugly

Imwe mu ndirimbo zavugishije benshi zigasiga inkuru mu mihanda ya New York ni iyitwa 'Supa Ugly' ya Jay Z yibasiyemo Nas warumaze kumutukira mu ndirimbo yise 'Ether'. Aha Jay Z usanzwe wiyubaha ntiyatinye kuvuga amagambo nyandagazi abwira Nas ndetse icyatunguye benshi ni uko yamubwiye ko yaryamanye inshuro zirenze 5 n'umugore we witwa Carmen Bryan ndetse anamugira inama yo gupima DNA z'umwana wabo kuko ngo yamusamye mu gihe nawe bajyaga baryamana. Ibi Jay Z yakoreye Nas birenda gusa nk'ibyo Tupac yakoreye Biggie.

4. No Vaseline

Mwumva benshi bavuga ngo abagabo baryamana bahuje igitsina (abatinganyi) ngo bakoresha amavuta ya Vaseline bakora imibonano mpuzabitsina. Iyi ndirimbo iri mu ntandaro zatumye benshi bavuga ko Vaseline ari iya batinganyi.

'No Vaseline' ni indirimbo y'umuraperi kabuhariwe Ice Cube benshi bita umwami wa 'West Coast'. Yayikoze mu 1991 ubwo yarakimara kuva mu itsinda rya 'N.W.A' yabanagamo na Dr.Dre, Eazy E, MC Ren na DJ Yella. Kuva muri iri tsinda ryanditse amateka ku Isi Ice Cube yabitewe n'umujyanama wabo witwaga Jerry Heller batumvikanaga mu bijyanye n'amafaranga.

Iki gihe N.W.A niyo yabanje kwibasira Ice Cube imushinja ko yamaze kubona amafaranga akabicaho, byatumye nawe ahita asohora 'No Vaseline' aho yabwiraga Eazy E na MC Ren ko Dr.Dre abarongora adakoresheje Vaseline. Muri byinshi abashija harimo nko kuba ari abaswa bayobowe n'umuyahudi (Jerry Heller) ubashakaho amafaranga. Iyi ndirimbo Ice Cube kandi avuga ko Eazy E yishwe n'ibiyobyabwenge mu gihe Dr. Dre yirirwa akubita abagore. Kugeza nubu ifatwa nk'imwe muzandagaje aba baraperi cyane ko ari abanyabigwi muri Amerika.

5. Meet The Grahams

Ni indirmbo Kendrick Lamar aherutse gusohora yibasira Drake warumaze kumujomba igikwasi muyo yise 'Family Matters'. Mu minota 30 gusa Drake ayisohoye, Lamar yahise asohora iyo yise 'Meet The Grahams' aho akubita atababarira abagize umuryango wa Drake ahereye ku babyeyi be hamwe n'umuhungu we.

Mubyavugishije benshi harimo nko kuba Kendrick Lamar atangira yibasira umuhungu rwa Drake amubwira ati: ''Birababaje kuba Drake ariwe papa wawe, nakwifuje ko yari kwambara condom aho kugirango akubyare', akomeza avuga ko atarenganya Drake kuba atari umubyeyi mwiza kuko na Se yari yaramutaye kera akagaruka ariko amaze kuba umusitari. Avuga ko nyina wa Drake ari umubyeyi gito utarigeze amuha uburere nyabwo. Ibi byumije benshi ndetse bavuga ko ariyo ndirimbo yo kwibasira ariko ikoze mu buryo bw'ikinyabupfura (Most respectfull disrespectfull song ever).

6. Ether

Mu mateka ya Rap, ntihazibagirana 'Beef' ya Nasir Jones uzwi cyane nka Nas hamwe na Jay Z bigeze gukozanyaho kera. Mu 2001 Nas yasohoye indirimbo yise 'Ether' aho yibasiyemo bikomeye Jay Z, amubwira ko ibyo akora byose abimwigana, ko yigana Tupac, ari umucuruzi w'ibiyobyabwenge, amubwira ko mu baraperi 3 beza b'ibihe byose atarimo kuko Tupac na Biggie hamwe na Nas aribo beza kumurusha.

Nas kandi aho kumwita Jay Z yavugaga ngo ni 'Gay-Z' ibintu byatunguye benshi. Icyakoze nubwo iyi ndirimbo yayisohoye ikamamara yaje guba amazi imbere yiya Jay Z yamusubirijemo yise 'Supa Ugly' ari yaje ku mwanya wa kuri uru rutonde.

7. Family Matters

Mu ntambara y'amagambo Drake yaramazemo iminsi na Kendrick Lamar, yasohoyemo indirimbo yitwa 'Family Matter' yibasiyemo Lamar. Mu minota 7 yose Drake ayimara avuga uburyo Kendrick Lamar yatereranye umuryango we ndetse ko akubita umugore, ko yirirwa mu ngendo zidashira ntiyite ku bana be kandi ko guca inyuma umugore we abikora buri munsi. Ibi nibyo byatumye Kendrick Lamar ahita amusubiza muyo yise 'Meet The Grahams' yaje ku mwanya wa 5 kuri uru rutonde.

8. Back Down

Indi 'Beef' itazigabirana mu muziki ni iya 50 Cent na Ja Rule, mu ndirimbo 'Back Down' 50 Cent yakoze yibasira Ja Rule, yanamubwiyeko amwanga kuburyo azamwica hamwe n'umuryango we wose. Yaririmbye ati: ''Nzaguhanagura ku Isi wowe n'abawe, nzakwica, ngukurikize papa na mama wawe, abana bawe, umugore wawe n'undi wese muhuje amaraso''. Aya magambo yabagize abanzi kuburyo hashize ibinyacumi bibibi (2 Decades) Ja Rule na 50 Cent badacana uwaka.

9. Real Muthaphuckkin G's

Mu 1993 Rap yo muri Amerika yari ishyushye cyane abaraperi badasiba kwibasirana, iki gihe Snoop Dogg afatanije na Dr. Dre bibasiye Eazy-E mu ndirimbo bise 'Sleazy-E', ntiyatindijemo yahise abasubiza muyo yise 'Real Muthaphuckkin G's''.

Aha yibutsa Dr.Dre ko atari kumenyekana iyo ataba kubwe kuko mbere yacurangaga mu bubari ntawumuzi nyuma yahura na Eazy-E agatangira gukundwa, yongeraho ati: ''Dr.Dre na Snoop biyita aba gangsta kandi bibeshyera, nabagira inama yo gushaka abarinzi babagendaho kuko isaha ku isaha nabarasa ntampuhwe nkibafitiye'''. Iyi iri mundirimbo zitazibagirana Eazy-E yasize aririmbye.

10. Shether

Nk'uko Nas yakoze indirimbo yise 'Ether' yibasira Jay Z, umuraperikazi Remy Ma we yakoze iyo yise 'Shether' yibasira Nicki Minaj kuburyo budasanzwe. Mu 2017 byari bikomereye Minaj ubwo Remy Ma yasohoraga iyi ndirimbo aho anenga Minaj kuba atarakunze uko Imana yamuremye kugeza ubwo yihinduza imiterere (Plastic Surgery) kuva ku mabere, amazuru, ikibuno kugeza no ku menyo.

Remy Ma warugifungurwa nyuma y'imyaka 5 yaramaze muri gereza azira gukubita umupolisi akamukura amenyo, muri iyi ndirimbo yibasiyemo Nicki Minaj, yamwise ko ari 'Indaya' yo mu muziki kuko ngo abahanzi bose yaryamanye nabo kuva kuri Lil Wayne, Trey Songz, Drake, Mac Maine, Birdman, kugeza kuri Lebron James. Anavuga ko Nicki Minaj atariwe wiyandikira indirimbo kuko afite ikipe y'abasore bamwandikira.

Izi nizo ndirimbo 10 za 'Beef' z'abaraperi z'ibihe byose zagiye zisohoka mu bihe bitandukanye. Billboard ivuga ko hari indirimbo nyinshi z'abahanzi bibasirana gusa ngo izi ziza ku isonga bitewe n'ubuhanga zakoranywe n'uburyo abazikoze batitangiriye mu kuvuga n'akari imurori.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143753/tupac-arayoboye-indirimbo-10-zibihe-byose-zabaraperi-bibasiranye-ivumbi-rigatumuka-143753.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)