Turashaka kubaka ikipe iryana – Chairman wa APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yavuze ko intego bahaye umutoza mushya Darko Novic ari ukubaka ikipe iryana muri Afurika.

Yabigarutseho ubwo yagarukaga ku ntego bahaye umutoza w'umunya-Serbia, Darko Novic wasinye imyaka itatu.

Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira akaba yavuze ko intego bahaye uyu mutoza ari ukubafasha kongera kubaka APR FC itinyitse ku ruhando rwo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba ndetse no muri Afurika yose muri rusange.

Ati 'Intego ni ugukora umupira tukagera kure hashoboka, tukaba turi ikipe iryana turi ikipe yubashywe yaba mu Karere ndetse no muri Afurika. Inzira zose tunyuramo ni cyo tuba tugamije, kuba turi ikipe yongeye kubahwa, yongeye kumenyekana ni cyo ahanini tuba tugamije nk'ayandi makipe yose.'

Guhera mu mwaka w'imikino wa 2023-24, nyuma y'imyaka 10 ikinisha abakinnyi b'abanyarwanda gusa, yongeye gusubira kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga, gusa ku mwaka wa mbere ntabwo byagenze kuko batarenze umutaru ku ruhando Nyafurika.

Kuri iyi nshuro APR FC irimo kwiyubaka, amakuru avuga ko izahendwa ariko akaba ari abakinnyi bazayifasha bakaba bagera mu matsinda ya CAF Champions League.

Chairman wa APR FC yavuze ko basabye umutoza kongera kubaka ikipe iryana kandi itinyitse muri Afurika



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/turashaka-kubaka-ikipe-iryana-chairman-wa-apr-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)