Tuzirye kuri buri funguro: MINAGRI iributsa a... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imbuto ni bimwe mu biribwa by'ingenzi kuko bifitiye umubiri wacu akamaro kanini. Zikungahaye kuri za vitamine nka vitamine C na vitamine A, imyunyu ngugu n'ibindi. Ubushakashatsi bwakozwe n'inzobere, bugaragaza ko kimwe cya kabiri cy'ibiri ku isahani yacu bigomba kuba ari imbuto.

Urugero rwa zimwe mu mbuto ni imineke, imyembe, amatunda, ibinyomoro, indimu, watermelon, amacunga, inkeri, inanasi n'izindi. Urugero rw'imboga ni dodo, amashu, karoti, imiteja, ibihaza, seleri, n'izindi.

Usanga abantu bakunda kurya imbuto badakunda kurwara za ndwara zizahaza benshi nk'indwara z'umutima, kanseri na diyabete. Ibi biterwa n'uko imbuto zikungahaye cyane ku ntungamubiri.

Kurya imbuto ku bantu bakuru n'abana bibafitiye umumaro wo kongera ingufu umubiri no kuwurinda indwara zitandukanye, ariko ni byiza kwibuka ko abakuru n'abana bagomba kwihatira kurya cyane avoka n'amatunda kuko biri mu biboneka mu Rwanda ku bwinshi.

Kurya imbuto ni ingenzi cyane ku bantu bakuru n'abato, kuko zuje intungamubiri zitwubakira ubudahangarwa ku ndwara. Imbuto kimwe n'imboga zikungahaye kurivitamini nyinshi zirimo: Vitamini A irinda ubuhumyi n'igwingira ry'abana, hakabamo Vitamini zo mu mu itsinda rya B, harimo B9 cyangwa acide follique ifasha cyane umwana uri mu nda gukura neza.

Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI) ishishikariza abanyarwanda guhinga imbuto no kuzitubura mu rwego rwo kwita ku buzima no guhangana n'indwara. Gusa nubwo imbuto muri rusange zifitiye umumaro ubuzima, hari iz'ingenzi ziza ku isonga mu kubungabunga ubuzima bw'abantu bakuru n'abana.

Muri iki gihe mu Rwanda harakorwa ubukangurambaga bunyuranye bukangurira abantu kwita ku mirire yabo, MINAGRI ikaba ishishikariza abantu bakuru n'abana kurya imbuto kuko zibafitiye umumaro ukomeye.

Ubu bukangurambaga burakorwa ku bufatanye n'ikigo cy'Ababiligi gishinzwe iterambere (Enabel), Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (Union européenne), ndetse na Luxembourg.

MINAGRI irasaba buri munyarwanda kurya imbuto 'kuri buri funguro' kuko zuje intungamubiri kandi zikaba zidahenda. Iti: 'Nta rwitwazo kandi mu Rwanda imbuto turazifite". 

"Turashishikariza kandi gukomeza gutera ibiti by'imbuto ku bwinshi; haba mu mirima, mu busitani n'ahandi hashoboka hose, kuko imboga n'imbuto ari inkingiya mwamba mu kurwanya imirire mibi'.

Kurya imbuto nk'avoka, amatunda, amacunga n'izindi, bigabanya ibyago byo kurwara indwara zimwe na zimwe nk'izibasira umutima ndetse n'izindi.

Kurya imbuto kandi ntibireba gusa abana n'abageze mu zabukuru, ahubwo binareba buri wese nka bamwe mu bacuruzi b'imbuto bazicuruza nyamara mu rugo iwabo batazirya ndetse batanaziha abana babo.

MINAGRI ikaba ishishikariza abanyarwanda guhinga imbuto, haba mu mirima yabo, mu busitani bw'ingo zabo, n'ahandi hose hashoboka kuko imbuto ari inkingi ya mwamba mu kurwanya imirire mibi.

Nk'uko bitangazwa na Medical News Today, kurya indyo yuzuye hariho n'imbuto byagufasha kwirinda Diyabeti ndetse 'bigabanya ibyago byo kurwara indwara y'umutima na Cancer'. 

CNN yo ivuga ko inzobere mu buzima bakwiriye gushishikariza abaturage kurya imboga n'imbuto nyinshi nk'ingamba z'ingenzi z'imirire, kandi abaturage bakabyakira.

Dr. Naveed Sattar, umwarimu mu ishami ryaInstitute of Cardiovascular and Medical Sciences muri Kaminuza ya Glasgow, yavuze ko "inyungu nini zishobora guturuka ku gushishikariza abadakunze kurya imbuto cyangwa imboga, kubera ko indyo yuzuye ikungahaye ku mbuto nyinshi ndetse no kurya imboga bifite akamaro".

Imyembe iri mu mbuto z'ingenzi zidakwiriye kubura kuri buri funguro


Amatunda ni ingenzi cyane kandi arahendutse cyane ku Isoko


Kuri buri funguro ntihakwiriye kuburaho imbuto by'umwihariko umuneke



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143709/tuzirye-kuri-buri-funguro-minagri-iributsa-abanyarwanda-ko-kurya-imbuto-ari-ingenzi-cyane--143709.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)