Twaganiriye: Doctall uri kunyeganyeza Afrika... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa 09 Kamena 2024 ni bwo habaye igitaramo gisoza Iwacu Summer Comedy Festival yari yatumiwemo na Doctall Kingsley umwe mu banyarwenya bakomeye muri Afurika muri iki gihe.

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda Tv, Doctall yatangiye asobanura aho izina Doctall rikomoka, avuga ko yarihawe ku ishuri ubwo yigaga muri Nigeria kuko yari afite intego yo kuzaba Doctor.

Ati: 'Numvaga nzaba dogiteri, ariko ubwo nageraga hanze Nigeria yarambwiye ngo ugomba kuba umunyarwenya.'

Agaragaza ko muri Nigeria ubuzima bwaho bugoye ku buryo kuba warotora inzozi urota bigoye.

Atanga urugero mu Rwanda, avuga ko iyo uvuze ngo 'winywa cyane ngo utware ikinyabiziga', abantu barabyumva ariko muri Nigeria ubivuze ngo bahita banywa bakanatwara kurushaho.

Uyu musore yavuze ko yishimye cyane ati: 'Mfashwe neza ndi mu rugo ndimo kandi kugira inzozi nziza nta bintu biteye ubwoba ndi kurota nk'uko bijya bimbaho iyo ndi muri Nigeria, nakomeje kurota Perezida ndota inzozi nziza mpabwa impano.'

Uyu munyarwenya wo muri Nigeria, yagarutse ku nkuru y'uko yahisemo kwiyita 'Ntakirutimana', avuga ko bifitanye isano no kuba abanyarwanda barakomeje kumugaragariza urukundo.

Avuga ko yaje gusanga benshi mu bamukurikira ari abanyarwanda bakunda ibyo abasangiza birimo nka 'This Life no Balance', bikaba byaratumye atangira kujya akora ibyerekeranye n'u Rwanda.

Yavuze ko yaje gusobanukirwa kurushaho u Rwanda bitewe na Perezida Kagame. Yagize ati: 'Sinari nzi neza u Rwanda kugeza ntangiye kumukurikirana, natangiye rero kubona ukuntu abantu bishimiye ibintu nakoraga ku Rwanda ni aho byavuye.'

Yavuze uko yamenye Perezida Kagame, ati: 'Namubonye kuri YouTube, ndumva nari nkurikiranye Inama y'Abakuru b'ibihugu by'Afurika niba ntibeshye yaberaga mu Bwongereza.

Noneho nakunze uburyo avuga arasa ku ntego, mbega mu buryo buboneye kandi bukwiriye umuyobozi. Ibyo byatumye ntangira kumukurikirana, nsanga abantu mu nyunganizi [comments] bavuga ukuntu ari umuntu mwiza.'

Impamvu ituma akunda u Rwanda, ayisobanura mu byiciro bitatu. Doctall Kingsley aragira ati: 'Perezida mwiza, uburyo abantu bashyize hamwe n'abakobwa beza.'

Doctall agaragaza ko kugeza ubu uruganda rw'urwenya rumaze gutera imbere muri Afurika kandi no kuba atumirwa mu Rwanda bibishimangira bikanerekana ubumwe bw'abarugize.

Yagarutse ku bintu by'ingenzi byafasha umuntu ushaka gutera imbere mu rwenya, ati: 'Ntabwo bisaba gusa kuba ufite impano, bisaba kuba ufite ikinyabupfura, uhozaho kandi udatezuka.'

Ku birebana no kuba Nigeria ikomeje kuza imbere mu buhanzi, yagize ati: 'Ntekereza ko harimo kuba igihugu cyacu ari kinini tunafite n'abaturage benshi.'

Icyakora agaragaza ko harimo no kuba abanya-Nigeria bakunda igihugu cyabo bakanashyigikira abahanzi babo, ibyo avuga ko abanyarwanda nabo bakwiriye kugira.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE 



 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143889/twaganiriye-doctall-uri-kunyeganyeza-afrika-yavuze-imvano-yo-gukunda-u-rwanda-no-kwiyita-n-143889.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)