Twarumiwe: Abanyamakuru bo mu Rwanda bagaragaje uko bakiriye inkuru za 'Rwanda Classified' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inkuru zigaragaza ko mu Rwanda byacitse, ko ntawe uvuga n'ubigerageje yicwa, agafungwa cyangwa agatotezwa.

Nubwo bimeze gutyo, raporo z'ibigo bitandukanye zigaragaza ko uko iminsi ishira ibinyamakuru bigenda bivuka umunsi ku munsi, imbuga nkoranyambaga zikarushaho kuvuka kandi abazikoresha nabo bakiyongera.

U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bya Afurika rufite internet ya 4G igera hose mu gihugu ndetse ikaba ihendutse ugereranyije n'ibindi bihugu, wongeyeho no kwihuta.

Kalinijabo Jean de Dieu ni umunyamakuru umaze imyaka 14, yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo TV1 ndetse kuri ubu arikorera ku muyoboro wa Youtube witwa Primo Media Rwanda.

Ati 'Mu kuvuga ko buhari, mbishingira ku kuba muri icyo gihe maze nkora umwuga wanjye nta muntu uranziza ko nkora uwo mwuga. Nagiye mpura na benshi, nagiye ntangaza amakosa ya benshi byaba mu nzego z'ubutegetsi, ubutabera ndetse n'inzego nyubahirizamategeko. Nta n'umwe wigeze ampamagaza ambwira ibi n'ibi.'

Icyakora Kalinijabo yagaragaje ko nubwo hari ubwisanzure, hari ubwo umuntu ku giti cye ashobora kubona umunyamakuru yatangaje ibintu runaka akaba yamuhamagaza ari nta kindi ashingiyeho gusa ko bitaba ari umurongo igihugu cyashyizeho.

Yakomeje ati 'Ibyo nabyo byahawe umurongo aho kugira ngo uwo muntu aguhamagare cyangwa akore ikindi kintu cyangwa agutere ubwoba, bashobora kwitabaza urwego rw'abanyamakuru bigenzura bakaba babahuza bigakemuka cyangwa byananirana mukaba mwagana izindi nzego nk'inkiko.'

Umunyamakuru wa Kigali Today, Kagire Edmund, umaze imyaka 18 akora umwuga w'itangazamakuru mu binyamakuru binyuranye, yagaragaje ko aho u Rwanda ruhagaze uyu munsi mu bwisanzure bw'itangazamakuru ari heza.

Ati 'Twebwe abarikora nitwe tuzi aho dukorera, n'ibyo bibazo bakavuze nitwe twakabaye duhura nabyo. Maze gukorera ibitangazamakuru birenga bitanu birimo n'ibyo hanze kandi mu myaka yose ndikoze, nanditse ibyo nshaka. Nta kibazo umuntu yigeze ahura nabyo.'

Yongeyeho ati 'Nibwira ko umuntu wese umaze imyaka mu itangazamakuru ry'u Rwanda yewe n'uwaryinjiramo uyu munsi, yarakuze yumva amakuru uzi ibyo igihugu cyanyuzemo, ubwisanzure bwose aba abufite.'

Kagire yagaragaje ko ubwisanzure mu Rwanda buhari kuko usanga nk'abantu kuri YouTube no ku zindi mbuga nkoranyambaga, usanga batanga ibitekerezo byabo ntacyo bikanga.

Ati 'Ese ubwisanzure bashaka ni ubuhe? Ko hari n'abagera aho batukana ngira ngo turabibona muri iyi minsi, abavuga iby'urukozasoni n'ibindi. Ubwisanzure rero burahari ahubwo biterwa n'ubuvuga n'icyo abupimisha.'

Umuyobozi w'Ikinyamakuru Intego, Uwizeyimana Marie Louise, yavuze ko umunyamakuru ukorera mu Rwanda agomba no kuzirikana amateka y'igihugu.

Ati 'Umunyamakuru aba agomba kwisanzura, ukisanzura bigendanye n'amateka, igihugu ukoreramo n'ubwisanzure mu baturage cyangwa umuco wabo. Njyewe ngerageza guhuza ibyo byose ngo mbone ubwisanzure kandi ndisanzura. Ntabwo numva ngo ndisanzura ngire ikindi kintu mputaza cyangwa ngo nitwaze ko ndi umunyamakuru ngire ikindi nica.'

Ku rundi ruhande Rwanyange Rene Anthère washinze ikinyamakuru cyandika cya Panorama, yagaragaje ko bitewe n'amateka u Rwanda rwanyuzemo kwisanzura mu byo utangaza bigomba gushingira ku bimenyetso by'inkuru umunyamakuru atangaza.

Ubwisanzure bw'itangazamakuru mu kuri no muri raporo

Ubu bushakashatsi ku gipimo cy'imiterere y'itangazamakuru mu Rwanda, Rwanda Media Barometer bwo mu 2021 bugaragaza ko ubwisanzure bw'itangazamakuru buri ku gipimo cya 93.7% mu gihe ubwo gutanga ibitekerezo bwari kuri 86.4%.

Kuba itangazamakuru ryo mu Rwanda rigena umurongo rikoreramo n'ibyo ritangaza kimwe no gufungura ibinyamakuru byari kuri 87,3%; itangazamakuru nk'umuyoboro ufasha mu miyoborere myiza na demokarasi biri kuri 85%; iterambere ry'itangazamakuru n'ubushobozi bwaryo mu bunyamwuga biri kuri 62,4%.

Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Emmanuel Mugisha, yagaragaje ko ubwisanzure bw'itangazamakuru mu Rwanda buhabwa agaciro cyane ko butangwa n'itegeko Nshinga.

Ati 'Hari kuba bamwe bashobora kwizigama ku gutanga ubwisanzure cyane ko ihame ry'ubwisanzure rifite inyingo zivuga ko utakoresha uko kwisanzura mu guhungabanya izindi nyungu abantu bose bahuriyeho, inyungu rusange, umudendezo, umutekano w'Igihugu no kutavogera ubuzima bwite bw'abandi.'

Mugisha yagaragaje kuba umuntu ari umunyamakuru bitamukuraho ubumuntu bityo ko atakoresha ubwo bwisanzure ngo akore ibyaha biteganywa n'amategeko.

Yagaragaje ko abanenga u Rwanda bari bakwiye kubikora kinyamwuga bakandika inkuru zifite ireme mu bwisanzure bwabo kandi zirimo ibimenyetso kuko byaha igihugu umukoro ku bitagenda neza, bitandukanye n'abagize 'Rwanda Classified' bavuze byinshi bidafitiwe ibimenyetso.

Ikindi ni uko itangazamakuru ry'umwuga ridakwiriye kubogama, nyamara abakoze izo nkuru bakaba barahaye urubuga abasanzwe bazwiho guharabika u Rwanda.

Edmund Kagire ukorera Kigali Today yagaragaje ko bisanzuye cyane
Umunyamabanga Mukuru wa RMC, Mugisha Emmanuel yemeza ko itangazamakuru ari umuyoboro ukomeye mu bukungu bw'igihugu kandi ko ubwisanzure bwaryo bwuhahwa
Umunyamakuru Kalinijabo Jean de Dieu atangurwa n'abavuga ko abanyamakuru mu Rwanda batisanzuye
Umunyamakuru wa Panorama, Rwanyange Rene Anthere ashimangira ko kwisanzura bigendana n'ibimenyetso bifatika
Uwizeyimana Marie Louise yemeza ko igihe amaze mu itangazamakuru yisanzuye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twarumiwe-abanyamakuru-bo-mu-rwanda-bagaragaje-uko-bakiriye-inkuru-za-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)