Twigaga baturinze, njya mu ndege bwa mbere kubera bo: Amashimwe ya Bizimana kuri FPR-Inkotanyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yavuze kandi uburyo yabonye amahirwe yo kwinjira mu ndege bwa mbere abikesha Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari nayo mpamvu azakomeza kumushyigikira mu matora ari imbere.

Ubu buhamya yabutanze ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2024 ubwo Abakandida depite ba FPR-Inkotanyi biyamamarizaga mu Murenge wa Sake ahahuriye abanyamuryango benshi bo mu Karere ka Ngoma.

Uretse kwamamaza aba ba depite hanamamajwe Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame.

Bizimana Jean Bosco bakunze kwita Panovita kubera uruganda rwe abereye umuyobozi rwatangiye muri 2012 rugamije kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi.

Rukora amafu y'igikoma, ifu y'amagi yongerwa mu byo kurya by'abana kugira ngo barindwe igwingira n'imirire mibi.

Bakorana n'abahinzi babagemurira umusaruro 2300 bo muri aka Karere, bafite abakozi bahembwa 30, bafite ubushobzoi bwo gukora ibyo kurya by'abana n'amafu anyuranye. Kuri ubu rufite agaciro ka miliyoni 400 Frw.

Bizimana yavuze ko kugira ngo agere kuri urwo ruganda byagizwemo uruhare na Perezida Kagame binyuze mu miyoborere myiza ye, yatanze urugero rw'ibyo yabayemo birimo kwiga arindiwe umutekano.

Ati ' Njye nize ku Nyundo ariko twigaga Inkotanyi ziturinze, mu 1997 twigaga turi kumwe n'abasirikare baturinze. Dusoje amashuri yisumbuye banyohereje gukorera Kirehe ariko ngenda mfite umwenda ukomeye wo kugira uruhare mu kuzamura igihugu, nishyuriye abanyeshuri batandatu barangiza kwiga amashuri yisumbuye.'

Bizimana yavuze ko agikora kwa muganga yabonaga ababyeyi bafite imirire mibi ukuntu bitabwaho n'amafu avuye muri Amerika n'u Bufaransa bituma agira ishyaka ryo gushaka uko yakora ayo mafu mu bihingwa bihingwa imbere mu gihugu.

Bizimana yavuze ko ubwo Perezida Kagame yasuraga ibitaro bya Kirehe akabona hari abaturage barwaye bwaki yibajije niba nta cyakorwa ngo abantu bikure muri icyo kibazo.

Ati 'Nahise mbyumva vuba kuko nashakaga kubikora, natangije rero ibikoresho bike ntangira gukora amafu yo kurwanya imirire mibi, nakoze amarushanwa yo guteza urubyiruko imbere mba umwe mu batsinze, nahawe miliyoni 2 Frw mpita ntangiza uruganda ruto rwo gukora ya mafu, nagiye mfashwa na BDF mbona miliyoni 50 Frw nkomeza kwagura ibyo nkora.'

Bizimana yakomeje avuga ko mu rwego rwo kunguka ubumenyi no kuzamura ibyo akora Leta yamufashije kujya mu Burayi na Koreya y'Epfo yiga uko bakora ibyo kurya by'abana bikabarinda igwingira, ibyo byose akaba yarabifashijwe nta kiguzi ahubwo ari ukubera Leta nziza iyobowe na Perezida Kagame.

Ati 'Ikintu cyantangaje nshaka kubasangiza nagiye mu ndege bwa mbere kubera ubuyobozi bwiza, tugeze hanze twasanze Umunyarwanda yubashywe cyane kubera Paul Kagame biteye ishema rero kuyoborwa na FPR-Inkotanyi.'

Bizimana yavuze ko mu myaka itanu iri imbere yifuza gukorana n'abahinzi barenga ibihumbi 15, agaha urubyiruko 100 akazi kuko imiyoborere myiza igihari kandi ntawe irobanura.

Bizimana yagaragaje ko iyo hatabaho ubuyobozi bwiza iterambere u Rwanda rugezeho ritari gushoboka
Bizimana yashimye FPR Inkotanyi yatumye akabya inzozi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twigaga-baturinze-njya-mu-ndege-bwa-mbere-kubera-bo-amashimwe-ya-bizimana-kuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)