U Bubiligi, u Bufaransa, Amerika na Loni byasabwe kugira uruhare mu gukemura ibibazo bya Congo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bagaragaje iki cyifuzo kuri uyu wa 5 Kamena 2024 ubwo bagezwagaho raporo y'ubucukumbuzi yakozwe na Komisiyo idasanzwe yahawe Inshingano zo gusesengura ibibazo ubukoloni bwateje mu mubano w'u Rwanda na RDC.

Bahurije ku kuba u Bubiligi, nk'igihugu cyaciye imipaka y'u Rwanda na RDC mu gihe cy'ubukoloni, bwaragize uruhare mu itotezwa rikomeje gukorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, by'umwihariko abo mu bwoko bw'Abatutsi batuye mu Burasirazuba bw'iki gihugu.

Muhakwa Valens yagize ati 'Nsanga Ababiligi ndetse n'iyi miryango mpuzamahanga, cyane cyane Loni ndetse na biriya bihugu byari mu Nama ya Berlin, bakwiriye kugira uruhare rutaziguye mu gukemura ibibazo bigaragara muri aka Karere, cyane cyane ibiri mu Burasirazuba bwa Congo.'

Uwamariya Rutijanwa na we yagize ati 'Bariya bakoloni bafite uruhare rutaziguye muri uyu mutekano muke na ziriya ntambara ziri kubera muri Congo. Nsanga kugira ngo umutekano uzagaruke, n'ibibazo bizakemuke burundu, ari uko nanone babigiramo uruhare, aho kugira ngo igikomye cyose cyitirirwe u Rwanda barabigizemo uruhare, bakabibiba kugeza kuri ruriya rwego."

Aba badepite kandi bagaragaje ko u Bufaransa bwafashije abahoze mu ngabo z'u Rwanda (Ex-FAR) ndetse n'Interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, guhungira mu Burasirazuba bwa RDC, aho bakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside iri gutuma Abanye-Congo b'Abatutsi batotezwa.

Basobanuye ko u Bubiligi, u Bufaransa na Amerika byagize uruhare rukomeye mu cyemezo cy'Akanama gashinzwe Umutekano ka Loni cyo kutohereza Ingabo kugira ngo zijye mu Rwanda guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyamara Gen Romeo Dallaire wayoboraga Ingabo za Loni zari mu Rwanda yari yaratanze impuruza.

Raporo y'iyi Komisiyo yagaragaje ko aho kugira ngo ibi bihugu bikemure iki kibazo, byahisemo kubogamira ku ruhande rwa Leta ya RDC idashaka gukemura ikibazo cy'Abanye-Congo b'Abatutsi, bigamije ahanini inyungu zabyo mu rwego rw'ubukungu.

Ibi bihugu biri mu bikomeye ku Isi, aho gushyigikira ukuri ku mpamvu muzi y'ibi bibazo, bishinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 washinzwe n'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bari bagamije kwirwanaho.

Aba badepite bagaragaje ko imyitwarire y'ibi bihugu idakwiye, ahubwo ko nk'ibyagize uruhare mu bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC, bikwiye kujya ku murongo w'imbere bikabikemura, aho kwenyegeza uyu mwuka mubi.

Depite Ndoriyobijya Emmanuel yagize ati 'Umuryango w'Abibumbye, u Bubiligi, u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni bo usanga batanga amabwiriza ku kigomba gukorwa mu Karere ku birebana n'umutekano muke n'intambara ziharamba, by'umwihariko aho bashyira u Rwanda mu majwi ko ari rwo ruzitera, nk'aho nta ruhare bo bagize mu bibazo by'umutekano biharangwa ndetse n'ingaruka zabyo.'

Yakomeje ati 'Numva ibi bihugu ari byo bikwiye gufata iya mbere mu gutanga igisubizo kirambye. Ikindi ni uko bikwiye gutanga uruhare rwubaka, aho gusenya.'

Depite Ntezimana Jean Claude ati 'Hari umwanzuro wakabaye wandikwa uvuga ko ari ugusaba Umuryango w'Abibumbye gutanga imirongo migari ku bibazo byatewe n'ikatwa ry'imipaka mu Karere. Muri Congo bageze no ku rwego rwo kurya abantu.'

Iki gitekerezo yagihuriyeho na Uwanyirigira Promesse, wagize ati 'Mbona ko ikintu cya mbere twakabaye tubanza gusaba cyihutirwa ni umuryango mpuzamahanga guhagarika iyicwa ry'Abatutsi b'Abanye-Congo na bo bakagira amahoro. Kuko twabibayemo, umuntu ashobora kumva uburemere bibafitiye.'

Iyi Komisiyo Idasanzwe y'Abadepite yashyizweho tariki ya 31 Mutarama 2023 kugira ngo icukumbure, inashakire igisubizo ibi bibazo bikomoka ku bukoloni. Inteko Rusange yasabye ko raporo yakoze yazagezwa ku Banyarwanda muri rusange kugira ngo bazamenye ukuri ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC.

Abadepite bagize iyi Komisiyo bagaragaje ibikubiye muri raporo ku bucukumbuzi bakoze
Visi Perezida w'iyi komisiyo, Muzana Alice, na Mukabalisa Germaine uri mu bayigize
Abadepite basabye ko ibihugu bikomeye byagize uruhare mu bibazo bya RDC byafata iya mbere mu kubikemura
Raporo y'iyi komisiyo yagejejwe ku Nteko Rusange y'Abadepite



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-babona-ko-u-bubiligi-u-bufaransa-amerika-na-loni-bikwiye-gukemura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)