U Rwanda atashoboye kubamo kubera urwango ntiyarwibagiwe- Dr Biruta wa PSD avuga kuri Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yakomerezaga ibikorwa byo kwiyamamaza ku munsi wa Gatatu mu Karere ka Ngororero, kuri uyu wa 24 Kamena 2024, Dr Vincent Biruta yagaragaje ko kuba barahisemo kumushyigikira batamwibeshyeho.

Yashimangiye ko abarwanashyaka ba PSD bashimishijwe no kuba baranzuye ko mu matora y'Umukuru w'Igihugu bazashyigikira Paul Kagame kuko basanze ari we mukandida ubereye kuyobora u Rwanda.

Yagize ati 'Kuvuga ibigwi bya Nyakubahwa Paul Kagame ntabwo bigoye na gato, u Rwanda atashoboye kubamo kubera amateka y'urwango n'amacakubiri ntabwo yigeze arwibagirwa.'

'Mu buto aharanira ibishoboka byose ngo abana b'u Rwanda bari baraheze ishyanga bashobore gutaha. Arwana urugamba rwo kubohora u Rwanda n'Abanyarwanda, arwanya ikibi yanga ivangura ahuriza hamwe Abanyarwanda bose ngo u Rwanda rusubirane, rwongere kuba ingobyi iduhetse twese.'

Dr Vincent Biruta yagaragaje ko Ishyaka rya PSD naryo ryavutse mu guharanira imibereho myiza y'Abanyarwanda, ubumwe bwabo n'icyatuma bakomeza kuba mu gihugu cyabo, ariko ashimangira ko bitari gushoboka hatari umuyobozi w'intwari nka Paul Kagame.

Ati 'Umuyobozi wumva ko imitwe ya politiki yakorana neza, ikubaka u Rwanda n'Abanyarwanda nta wikubira twese dusenyera umugozi umwe. PSD twahisemo neza duhitamo umukandida w'indashyikirwa. Umuyobozi ukunzwe mu Rwanda akemerwa no mu mahanga.'

Yakomeje agaragaza ko amahitamo yakozwe na PSD n'indi mitwe ya Politiki yemeye kumushyigikira mu matora y'Umukuru w'Igihugu, ari meza kandi bazakomeza kumushyigikira mu rugamba rwo kubaka igihugu.

Ati 'Umuyobozi wavanye Abanyarwanda mu icuraburindi ry'irondabwoko n'irondakarere, u Rwanda rukaba rutekanye. Umuyobozi waciye inzira n'amapfa mu gihugu, umuyobozi wakamiye Abanyarwanda, agaha uburezi buri mwana wese, wagejeje ubuvuzi kuri buri wese. Umuyobozi wahaye ijambo umwana w'umukobwa, watumye ibyaro bibona amashanyarazi kandi umuyobozi udakangwa no kurwanya ikibi cy'abadashaka ko u Rwanda rutekana.'

Yashimangiye ko binyuze mu bufatanye bazabasha kunesha abanzi batandukanye bigaragaza kubera ishyari baterwa n'aho Paul Kagame agejeje u Rwanda.

Ati 'Urugamba murwana rwo kubaka u Rwanda turi kumwe nta cyaruhungabanya ngo dusigare. Tuzafatanya kandi tuzatsinda abanzi batandukanye bagenda bigaragaza kubera ishyari baterwa n'aho mugejeje u Rwanda abo Dr Claude yita aba-contre Succès.'

Yavuze ko Intego ari ugutora umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame 100%.

Perezida wa PSD, Dr Vincent Biruta yashimye umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame bahisemo gushyigikira
Abaturage bo muri Ngororero bari bitabiriye ku bwinshi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-atashoboye-kubamo-kubera-urwango-ntiyarwibagiwe-dr-biruta-wa-psd-avuga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)